
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yongeye kuvuga ku makuru amaze iminsi avugwa ku mubano we na Abdul, ashimangira ko ibyabaye mu gihe cyahise bitagomba kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bw'ubu.
Mu kiganiro cyanyuze kuri TikTok ya Bwiza, ubwo yari Live Kuwa 30 Ukwakira 2026, Bwiza yabajijwe niba ibivugwa ku mubano we na Abdul wo mu bihe byashize bitamugiraho ingaruka mu buzima busanzwe no mu mikorere ye ya buri munsi.
Mu gusubiza, Bwiza yagaragaje ko buri muntu agira amateka ye, ariko ko atagomba kuyagumamo, ahubwo ko aba akwiriye gukomeza ubuzima.
Yagize ati: "Umuntu agira ahahise he kandi ibyahise biguma ahahise. Turabyuka tugakora ibindi."
Yakomeje asobanura ko igihe yari akwiriye kugira agira icyo avuga kuri ayo makuru byari kuba Ari igihe Yari kuba akiri umukobwa, ariko ko ubu yashatse byemewe n'amategeko, bityo ibibazo birebana n'umuryango , bikwiye gukemurwa mu buryo bwubahiriza amategeko cyangwa mubiganiro kuko umuryango Ari ikintu cyo kubahwa.
Yongeyeho ko ibibazo byose birebana n'umuryango bifite uburyo biganirwamo, kandi ko igihe bibaye ngombwa hashobora no kwifashishwa inzira z'amategeko aho kugira ngo ibintu byose bize gukemukira ku mbuga nkoranyambaga.
Aya magambo aje nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho n'ibitekerezo bivuga ku mubano wa Bwiza n'umusore witwa Abdul, mbere y'uko Bwiza ashyingiranwa na UHUJIMFURA Jean Claude Umuhango wabaye Tariki 23 Ukwakira 2026 Ku Biro by'umurenge wa Kimihurura,akarere ka Gasabo.















