Sobanukirwa: Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza
INKURU NYAMUKURU

Sobanukirwa: Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza

Admin User2026 Gicurasi 2213 min gusoma
Sobanukirwa: Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza
Sanga:
writer.umunsi.com

Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku mubiri haba mu kuwukomeza no kukongerera ibyishimo. Si ibyo gusa kuko binagufasha mu gutuma umutima utera neza ndetse n’amaraso agatembera neza.

Mu gihe kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zinyuranye wumva udafite umwanya uhagije wo gukora siporo, ni byiza kuba wajya ufata igihe ukagenda n’amaguru kuko hari byinshi byiza bizamarira umubiri wawe. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko kubikora nibura iminota 12 ku munsi bituma uhorana akanyamuneza ndetse bikirukana umushiha.

Siporo no kugira akanyamuneza: N’ubusanzwe siporo ni kimwe mu bihuza abantu ndetse bikongera ubusabane. Mu mupira usanga abafana b’ikipe imwe, nubwo baba bafite ibindi bapfa, ku kibuga baba bafatanya kogeza ikipe yabo. Ndetse n’abakinnyi usanga bari gusenyera umugozi umwe ngo bafatanye gutahana intsinzi.

Kugenda n’amaguru nabyo bigira akamaro nk’ako gukora izindi siporo kuri iyi ngingo. Mu gihe wumva wagize umutima mubi, byaba byizanye cyangwa hari ibyagutesheje umutwe, jya ufata urugendo n’amaguru kuko uko ugenda ni ko uwo mubabaro ugenda ugabanuka.

Umusemburo wa dopamine mu bwonko: Uyu musemburo witwa umusemburo w’ibyiyumvo, ugira uruhare runini mu mimerere yacu ya buri munsi no mu myitwarire. Iyo hari ikintu umuntu yifuza, bituma uyu musemburo urekurwa bityo bikamufasha gukomeza kugira intego yo kugerageza kukigeraho. Iyo uri kugenda n’amaguru bifasha uyu musemburo gukorwa ku bwinshi, bigatuma umuntu yumva afite akanyamuneza ndetse n’imbaraga zo gukora ibikorwa bye bya buri munsi.

Kugenda bikuraho ibikubangamiye: Nubwo kugenda bitahita bikemura ibibazo umuntu afite, ariko bifasha umutwe kuruhuka no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibihe bikomeye. Ubushakashatsi bugaragaza ko aho kwicara gusa ureba filime cyangwa wumva indirimbo, wafata urugendo rugufi ukagenda n’amaguru kuko bifasha ubwonko kuruhuka no gutuza kurushaho.

Mu bihe by’agahinda gakomeye nko guhomba, kwirukanwa ku kazi cyangwa gupfusha umuntu, kugenda n’amaguru bishobora gufasha umuntu kumva aruhutse mu mutwe no kongera gutuza.

Mu by’ukuri, nubwo abantu benshi baba bafite akazi kenshi cyangwa gahunda nyinshi, iminota 12 yo kugenda n’amaguru ntabwo iba myinshi. Ushobora kuva mu modoka hakiri intera ntoya ugakomeza n’amaguru cyangwa ukajya kugura ibintu hafi aho utagombye gutuma umuntu.

Ibi ubigize akamenyero byagufasha guhorana akanyamuneza, kugira ubuzima bwiza ndetse n’umubiri ukomeye. Siporo muri rusange ni ingenzi kuko ifasha kwirinda indwara nyinshi zirimo iz’umutima, iz’imitsi ndetse n’izindi ndwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Femalewalkers735x428.jpg

motivated-man-720x480.jpg

01-walking-for-exercise-stroll-with-friends.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize