‎Rwanda Premier League yahembye abahize abandi mu mwaka w'imikino 2025-2026
INKURU NYAMUKURU

‎Rwanda Premier League yahembye abahize abandi mu mwaka w'imikino 2025-2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 136 min gusoma
‎Rwanda Premier League yahembye abahize abandi mu mwaka w'imikino 2025-2026
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukinnyi w'Umurundi Girumugisha Jean Claude ukinira Al Hilal FC yo muri Sudan ariko yakiniye mu Rwanda niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka 2025-2026 ari cyo imodoka yo mu bwoko bwa KiA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15.
‎
‎Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z'iyoboye umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'abaterankunga ba Rwanda Premier League Mubayobozi bari bitabiriye iki gikorwa hari Umuyobozi wa Rwanda Premier League

Mudaheranwa Hadji Youssouf, Vis Perezida wa FERWAFA Richard, Umunyamabanga wa FERWAFA Bonie Mugabe, Umuyobozi wa Bank ya Kigali D.r Diane Karusisi, Abaperezida ba Makipe ,abatoza ndetse n'abakinnyi bakinnye batagikina bari mu batanze ibihembo.

‎Iki gikorwa cyabaye ku cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026 kibera muri Kigali Mariot Hôtel cyateguwe na Rwanda premier league ifatanyije n'abaterankunga bayo. Aho yatanze ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye muri season ishize ya 2025/2026. ‎
‎Ni ibirori wabonaga ko byateguwe neza kandi biryoheye ijisho, aho abakinnyi bahataniye ibihembo bazaga umwe kuwundi bakabanza kunyura kuri Tapi y’umutuku bari bateguriwe maze bagafata amafoto.

‎
‎Ni igikorwa cyayobowe n'abanyamakuru b'imikino aribo Faustin Mugenzi, David Bayingana. ‎
‎Uko ibihembo byatanzwe n’ababyegukanye. ‎
‎UMUKINNYI MWIZA W''UMWAKA 2025-2026(MVP)
‎
‎Igihembo gikuru cyari kumenya ninde wahize abandi bakinnyi bose mu mwaka w'imikino 2025-2026 ariwe bita (MVP).

Abantu bose bari bafite amatsiko yo kumenya ngo ninde uri bwegukane iki gihembo aricyo
‎imodoka yo mu bwoko bwa KiA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15. ‎
‎Kuko uwagombaga kuba Umukinnyi mwiza w'umwaka yagombaga kweguka imodoka yo mu bwoko bwa KiA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15. nk'igihembo kiruta ibindi bihembo.

‎
Umukinnyi w'umurundi ukinira Al Hilal FC yo muri Sudan ariko ikinira mu Rwanda kubera ikibazo cy'umutekano wo mu gihugu cyabo Jean Claude Girumugisha niwe wegukanye igihembo cy’Umukinnyi mwiza wa Season (MVP). ‎
‎Ni igihembo yatwaye ahigitse abarimo Mbonyumwami Taiba (Marine FC), Madické Kane (Al-Hilal), Djibril Ouattara (APR FC) na Byiringiro Jean Gilbert (APR FC). ‎
‎UMUKINNYI MUTO w'UMWAKA 2025-2026
‎
‎Umunya-Liberia Emmanuel Flomo ukinira Al-Hilal FC, ni we wabaye umukinnyi muto w’umwaka muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda season ya 2025/26.

Ni igihembo yashyikirijwe na Rutanga Eric. ‎
‎Emmanuel Flomo niwe wabaye umukinnyi muto w’umwaka. ‎
‎IGITEGO CYIZA CY'UMWAKA 2025-2026
‎
‎Igitego cya Rutonesha Hesbon nicyo cyabaye igitego cy’Umwaka, ni igitego yatsinze ku mukino Gorilla FC yakinagamo na Al-Merrikh FC.

‎Ni igihembo yashikirijwe na Sugira Erneste wakiniye Amavubi. ‎
‎UMUTOZA W'UMWAKA 2025-2026
‎
‎Umunya-Roumania Laurențiu Reghecampf watozaga Al-Hilal FC niwe watowe nk’Umutoza w’umwaka wa 2025/26. Igihembo cye cyatanzwe na Cassa Mbungo André utoza Ikipe y’Igihugu y’Abagore, cyashyikirijwe umwe mu bayobozi ba Al-Hilal FC. .

‎UMUNYEZAMU MWIZA W'UMWAKA 2025-2026
‎
‎Umunyezamu wa Kiyovu Sports Club Desire James, niwe watowe nk’umunyezamu mwiza w’umwaka wa 2025/26. Igihembo cye yagishyikirijwe na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wakiniye Amavubi. ‎
‎UMUKINNYI WATSINZE IBITEGO BYINSHI Mu MWAKA wa 2025-2026
‎
‎Rutahizamu w’umunya-Brukina Fasso ukinira APR FC Cheikh Djibrir Quattra ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 18.

Ni igihembo yashikirijwe na Meddie kagere wakiniye Amavubi. ‎
‎Hanatowe n'ikipe y'umwaka w'imikino wa 2025-2026. Muri iyi kipe mu bakinnyi 11 batowe harimo umunyarwanda umwe gusa mu gihe abandi 10 bose ar'abanyamahanga.

‎
‎ABAKINNYI 11BEZA B'UMWAKA W'IMIKINO 2025-2026. ‎
‎Umunyezamu
‎
‎James Desire wa Kiyovu Sports Club
‎
‎ Myugariro
‎
‎Jean Gilbert Byiringiro (APR FC), Ernest Luzolo Nsita (Al Hilal SC), Mustafa Muhamed Abdelgader Karshoum (Al Hilal SC), Daba Sogoba (Al Merrikh SC). ‎
‎Hagati
‎
‎Joseph Sackey (Mukura VS), El Hadj Madick Kane (Al Hilal SC).

‎
‎Rutahizamu
‎
‎Gilles Razafimaro Fenohasina (Al Merrikh SC), Jean Claude Girumugisha (Al Hilal SC), Cheick Djibril Ouattara (APR FC), Mbonyumwami Taiba (Marine FC). ‎
‎Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Bwana Jules Karangwa, yagarutse ku bikorwa by'ingenzi uru rwego rumaze kugeraho, birimo kuba rumaze gusinyana amasezerano n'abafatanyabikorwa batandatu, kuba rwarafunguye umuyoboro utanga amakuru (website), ndetse rukaba runateganya gufungura application izajya inyuzwaho ibikorwa n'amakuru ya BK Pro League, yiganjemo azajya atambuka imbonankubone. ‎
‎Yijeje abari aho ko uru rwego ruzajya rukura umunsi ku wundi ndetse ko ruzarushaho kurangwa n'ubunyamwuga mu micungire no mu mitegurire ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

‎
‎Mu gusoza ibi biriro Umuyobozi nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League
‎Bwana Jules Karangwa yaboneyeho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa ba Rwanda Premier League bayiba hafi umunsi ku wundi, ari bo BK, FERWAFA, SKOL, ePoBox, StarTimes, ProStar na Maafrica, yateguye ibi birori.











Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize