Rubavu: Ibifite agaciro k’arenga miliyoni 35 Frw byakongokeye mu nzu yahiye
Inkuru ku Rwanda

Rubavu: Ibifite agaciro k’arenga miliyoni 35 Frw byakongokeye mu nzu yahiye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 193 min gusoma
Rubavu: Ibifite agaciro k’arenga miliyoni 35 Frw byakongokeye mu nzu yahiye
Sanga:
writer.umunsi.com

Inyubako y’ubucuruzi ya Ntawangwanabose Théogène iherereye mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ahazwi nka Labamba, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 16 Gashyantare 2026, ihombya abacuruzi n’abayikoreragamo ibintu bifite agaciro k’arenga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwatangaje ko ibyangiritse birimo imyenda n’inkweto bifite agaciro karenga miliyoni 12 Frw, harimo asaga miliyoni 6 Frw y’abahoze ari abazunguzayi bishyize hamwe bakavamo bakajya gukorera muri iyo nyubako. Harimo kandi ibikoresho bya resitora n’ububiko bw’akabari by’abacuruzi batandukanye, byose byangirikiye muri iyo nkongi.

Mu bahahombeye harimo Ntakirutimana Jean de Dieu wahacururizaga resitora iciriritse yahombye ibifite agaciro k’arenga miliyoni 2. 5 Frw, Harelimana Pascal wahombye hafi miliyoni 1. 5 Frw, na Ntibirirwa François wari ufitemo ububiko bw’ibikoresho by’akabari byarengaga miliyoni 2 Frw.

Abandi bacuruzi na bo bahombye amafaranga atandukanye, bose bahuriza ku kuba nta bwishingizi bari bafite. Nizeyimana Eric, umwe mu bacururizagamo imyenda wahombye asaga miliyoni 2 Frw, yavuze ko kutagira ubwishingizi byabateye igihombo gikomeye kandi kibabaza. Yemeye ko batigeze batekereza ku bwishingizi bw’inyubako cyangwa bw’ibicuruzwa byabo, kuko batatekerezaga ko ibyago nk’ibyo byabageraho.

Avuga ko ibi byamubereye isomo rikomeye, asaba abandi bacuruzi kudasubira muri iryo kosa. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère, yavuze ko ubuyobozi bwatunguwe no gusanga inyubako ifite umutungo ungana kuriya itarigeze igira ubwishingizi. Yagaragaje ko iki kibazo kibabereye isomo ryo gutangira gukurikirana inyubako zose z’ubucuruzi zitarafata ubwishingizi, bagahamagara ba nyirazo bakabigisha akamaro kabwo ndetse bakabahuza n’ibigo by’ubwishingizi.

Yongeyeho ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gukangurira ba nyinzu n’abacuruzi kwitabira gahunda z’ubwishingizi, kuko ari bwo buryo bwonyine butanga icyizere cy’uko uwahuye n’ibyago ashobora kongera kwiyubaka atagowe cyane. Inkuru y’iyi nkongi yasigiye isomo rikomeye abacuruzi benshi bo muri Rubavu, aho benshi bemera ko gushora imari mu nyubako cyangwa mu bucuruzi butishingiwe ari ukwishyira mu kaga. Ubuyobozi bwemeza ko bugiye gukomeza gukusanya amakuru ku nyubako zitagira ubwishingizi, hagafatwa ingamba zirambye zo kurinda abashoramari n’abaturage muri rusange ibihombo bikomeye bishobora guterwa n’ibiza nk’inkongi z’umuriro.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize