Rubavu: Afungiwe gukubita icupa umugore we mu gatuza akamukomeretsa
Inkuru ku Rwanda

Rubavu: Afungiwe gukubita icupa umugore we mu gatuza akamukomeretsa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 283 min gusoma
Rubavu: Afungiwe gukubita icupa umugore we mu gatuza akamukomeretsa
Sanga:
writer.umunsi.com
Mu Karere ka Rubavu, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habumuremyi Emmanuel w’imyaka 28, ufunzwe kuri sitasiyo ya Rwanda Investigation Bureau (RIB) ya Gisenyi, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umugore we, Nyirantibashoka Ziduna w’imyaka 38, amukubise icupa mu gatuza. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba, aho aba bombi basanzwe babana kandi bafitanye abana babiri, nubwo bitemewe n’amategeko. Umuturanyi wabo yavuze ko amakimbirane yatangiriye mu kabari kabo kari ku gasantere ka Rambo, aho umugore yari ari gucuruza. Biravugwa ko umugabo yari yagiye kunywera ahandi, agarutse yasinze cyane afite icupa ry’inzoga mu ntoki. Umugore yamubajije impamvu yagiye kunywera ahandi kandi na bo bafite akabari, maze umugabo ntiyakira neza icyo kibazo, batangira guterana amagambo. Mu burakari bwinshi, ngo yahise amukubita icupa mu gatuza aramukomeretsa bikomeye. Abaturage bahise batabara, bafata umugabo ngo atabacika, mu gihe umugore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kigufi, na cyo kimwohereza ku bitaro bya Gisenyi aho ari kuvurirwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, yemeje ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi agashyikirizwa RIB ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko. Yavuze ko kuba habayeho guterana amagambo bidakwiye kuba impamvu yo gukomeretsa uwo mwashakanye, ashimangira ko amategeko agomba kubahirizwa. Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kuva uyu mwaka watangira, mu Murenge wa Nyamyumba habaruwe imiryango 39 yari ifitanye amakimbirane. Muri yo, 37 yigishijwe yemera guhinduka, hasigara ibiri igikurikiranwa, nubwo hari indi mishyashya igenda ivuka, cyane cyane ishingiye ku mitungo no gushinjanya gucana inyuma. Yasabye imiryango kwihatira kubana mu mahoro no kwirinda amakimbirane, kuko ihohoterwa rikunze gusiga ingaruka zikomeye zirimo gukomeretsanya, gusenya ubukungu bw’urugo no kubangamira uburere bw’abana. Iyi nkuru yongeye kwibutsa ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikomeje kuba ikibazo gihangayikishije, bityo buri wese agasabwa gutanga amakuru ku gihe no gushaka ubufasha aho bikenewe kugira ngo ubuzima n’umutekano by’umuryango birindwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize