Perezida Kagame yashimye imikorere y’Ikigo gikusanya amakuru y’ubuzima
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye imikorere y’Ikigo gikusanya amakuru y’ubuzima

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 94 min gusoma
Perezida Kagame yashimye imikorere y’Ikigo gikusanya amakuru y’ubuzima
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaratiye amahanga imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gikusanya kikanasesengura amakuru y’ubuzima cyifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (National Health Intelligence Center/NHIC) gikomeje gufasha u Rwanda gufata ibyemezo by’ubuzima biboneye.

Mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) mu guharanira iterambere iteraniye i Geneva mu Busuwisi, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwungukira byinshi kuri iki kigo kuko amakuru gitanga agira uruhare mu gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku makuru yizewe.

Yagize ati: “Mu Rwanda twashyizeho Ikigo cy’ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi gikusanya amakuru y’ako kanya mu nzego zose zacu z’ubuvuzi, kigakoresha AI mu kuburira ibyorezo bishobora kwaduka. Ibyo bidufasha gufata ibyemezo bya Politiki birushijeho kuba byiza.”

Iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuzima ku itariki ya 3 Mata 2025, ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa rya AI muri Afurika.

NHIC yashyizweho hagamijwe gukoresha amakuru y’ubuzima akusanywa na AI mu nzego zose z’ubuzima ako kanya, kugira ngo u Rwanda rubashe gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso (evidence-based decisions) mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange.

Iryo koranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikusanya rikanasesengura amakuru aturuka mu Bajyanama b’ubuzima, mu mavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, Ibitaro by’Uturere, Ibitaro Bikuru ndetse no mu mavuriro yigenga.

Rikusanya kandi amakuru ajyanye n’ubuvuzi, imiti, abakora mu nzego z’ubuzima, uburyo bwo gutwara abarwayi, ibyorezo bishobora kwibasira Igihugu bigahuzwa n’ibarurishamibare ry’abaturage.

Aya makuru iyo amaze gukusanywa anasesengurwa mu gihe gito agakorwamo raporo ngufi kandi zisobanutse zifasha abayobozi gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku makuru nyayo.

Afurika yiteguye kubyaza umusaruro AI

Perezida Kagame yavuze ko Afurika itakomeza kwihanganira gukoresha ikoranabuhanga rikorerwa ahandi mu gihe yo ntacyo ikora, ari na yo mpamvu ibihugu byinshi byo kuri uyu mugabane birimo n’u Rwanda bikomeje guharura inzira zo kubyaza umusaruro AI mu buryo bwuzuye.

Yagaragaje ko Afurika yiteguye gutanga umusanzu wayo mu bukungu bwifashisha ikoranabuhanga, cyane ko kugeza mu 2050 uyu mugabane ari wo uzaba ufite imbaraga nyinshi zo gukora kurusha indi migabane ku Isi.

Yagaragaje kandi ko ibyo bitakiri amagambo gusa kuko hari inkuru nyinshi z’ibyiza urubyiruko rwa Afurika rurimo gukora ku mugabane rwifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Ati: “Dukwiye kubashoramo imari, bizazanira inyungu buri wese. Icy’ingenzi ni uko kugira ngo AI ikorere abantu bose tugomba kuyikoresha neza muri Afurika n’ahandi hose.”

Aha ni ho yahereye agaragaza inzego eshatu zikwiye gushyirwa imbere kugira ngo iryo koranabuhanga ritange umusaruro ukenewe, ari zo kwagura ibikorwa remezo bihagije, kongera ubumenyi mu guhanga ibishya, no kubazwa inshingano.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Muri Afurika ntitukinyuzwe no kuba abakoresha ikoranabuhanga ry’abandi twe ntacyo dukora, natwe turashaka kubaka, no gukwiza ikoranabuhanga rigezweho ku rwego ruhanitse. Intego zacu ziragaragara kandi tuzakomeza gukorera hamwe kugira ngo ibyo byose tubigereho.”

Yagaragaje ko kugeza ubu Afurika yatangiye kubona umusaruro wo gukoresha ikoranabuhanga ndetse yiteguye kurushaho kurikoresha ku rwego ruhanitse kuko rifite imbaraga zo guhindura ubuzima no kongerera imbaraga ubukungu bw’ibihugu.

Yashimiye Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin ukomeje kugaragaza impinduka mu miyoborere iganisha Isi ku kubyaza umusaruro ufatika Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano.

Yavuze ko nubwo intambara za Politiki zahinduye ikoranabuhanga amarushanwa yo gukora ibibi, hakiri icyizere ko AI izarushaho kugira uruhare mu kwihutisha iterambere no kuba umusemburo wo gukora ibyiza.



Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize