Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi bane
Inkuru ku Rwanda

Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi bane

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 153 min gusoma
Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig Gen (Rtd) Muziraguharara n’abandi bane
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abantu batanu barimo Muziraguharara Fred wahoze ari Brig Gen mu Ngabo z’u Rwanda, ndetse na Nkusi Robert.

Ibi byemejwe n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 10 Mata 2026, rigaragaza ko abandi bahawe imbabazi ari Dilan Berat Mete, Kanamugire Emmanuel na Mujawamariya, bose bari barahamijwe ibyaha bitandukanye birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga sheki zitazigamiye.

Mbere yo guhabwa imbabazi, Mete yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Kanamugire Emmanuel yari yaraciwe ihazabu ya miliyoni 154.800.000 Frw, mu gihe Mujawamariya yari yaraciwe ihazabu ya miliyoni 84 Frw azira gutanga sheki itazigamiye.

Ku ruhande rwa Nkusi Robert, yari yarahamijwe ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo wa Leta, akatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe. Na Muziraguharara Fred na we yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta no kutamenyekanisha icyaha gikomeye, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Muziraguharara Fred azwiho kugira amateka maremare mu Ngabo z’u Rwanda. Yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuyobora ishami ry’ubushakashatsi hagati ya 1998 na 2000, ndetse anaba umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako hagati ya 2005 na 2006.

Nyuma yaho yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda hagati ya 2007 na 2008, mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro bwa United Nations i Darfur muri Sudani, aho yari ashinzwe igenamigambi.

Yanakomeje imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda hagati ya 2010 na 2012, ndetse anahagararira RDF mu nama y’akarere ka International Conference on the Great Lakes Region.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2018, Muziraguharara yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS). Nyuma y’aho, ku wa 29 Nyakanga 2025, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi basirikare barenga 1000.

Izi mbabazi zatanzwe mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeza gukoresha ububasha buhabwa n’amategeko bwo kugabanyiriza cyangwa gukuraho ibihano ku bantu baba barakatiwe n’inkiko, hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo imbabazi za Perezida.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize