Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine
Hanze

Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 64 min gusoma
Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine
Sanga:
writer.umunsi.com

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko byakiriye neza icyifuzo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo kugirana ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine. Ibi byagaragaje intambwe nshya mu gushaka ibisubizo by’amahoro ku ntambara imaze igihe kirekire ihungabanya umutekano w’akarere ndetse n’Isi muri rusange. Ibyo kuganira kw’aba baperezida bombi byavuzweho bwa mbere ku itariki 21 Ukuboza 2025, ubwo Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiraga itangazamakuru ko Perezida Putin afite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Emmanuel Macron ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Ibi byakurikiwe no kwemezwa n’uruhande rw’u Bufaransa ko rwiteguye kwakira no gushyigikira ibyo biganiro. Ikinyamakuru France 24 yanditse ko ingingo zizaganirwaho muri ibyo biganiro, kimwe n’andi makuru arimo igihe n’uburyo bizabera, bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Ibi biganiro bitegerejwe n’abantu benshi nk’intangiriro ishobora gutanga icyizere cy’uko haba hari inzira yo kugabanya cyangwa guhagarika intambara imaze imyaka igera kuri ine.

U Bufaransa n’u Burusiya ntibyagiye birya imbizi mu bihe bitandukanye, umubano wabyo urushaho kuba mubi cyane nyuma y’itangizwa ry’intambara muri Ukraine. U Bufaransa bwakunze kugaragaza ko u Burusiya bugomba guhanwa bikomeye, ndetse bwanasabye ko imitungo y’ab’i Moscow yakoreshwa mu gusana ibyangijwe muri Ukraine. Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko kwakira neza ibi biganiro bitanga icyizere cyo gushaka umuti w’intambara ya Ukraine, cyane cyane ko ubu igiye kwinjira mu mwaka wayo wa kane.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, yagize iti “Twishimiye ko Perezidansi y’u Burusiya yagaragaje ko yemeye ko ibyo biganiro bizaba. Mu minsi iri imbere tuzatangaza uburyo bwiza bwo kuzabikora. ” Ibi byatangajwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zakomeje ibikorwa byo guhuza impande zombi mu biganiro bigamije guhagarika intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, intumwa za Amerika n’iz’u Burusiya zahuriye mu biganiro byabereye muri Leta ya Florida muri Amerika, nyuma y’ibindi biganiro byari byabanje guhuza Abanyamerika, Abanya-Ukraine n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi. Ku rundi ruhande, itsinda ry’ibihugu by’u Burayi bishyigikiye Ukraine, riyobowe n’u Bufaransa n’u Bwongereza, riherutse kugaragaza umushinga wo guhagarika intambara ugizwe n’ingingo 20, ugamije gutanga igisubizo kirambye cyarangiza iyo ntambara. Uyu mushinga waje nyuma y’undi wari watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugizwe n’ingingo 28, ariko ntiwishimirwa cyane na Ukraine n’ibihugu byinshi by’i Burayi byatangaje ko izo ngingo zibogamiye cyane ku nyungu z’u Burusiya.

Ukraine yakomeje kugaragaza ko umushinga w’ibihugu by’u Burayi ari wo ishyigikiye, ikizera ko warangiza intambara mu gihe n’u Burusiya rwaba rwemeye kuwushyigikira. Ni muri urwo rwego guhura kwa Perezida Vladimir Putin na Emmanuel Macron bifatwa nk’umwanya mwiza wo kumva ibisobanuro by’u Burusiya ku byo bwemera n’ibyo butemera, bikaba intambwe ishobora gutanga icyizere cy’amahoro arambye muri Ukraine.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Microsoft  igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .
Hanze

Microsoft igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .

Ibigo nka Uber, Jumia na Microsoft mu ngero zigaragara bisa naho ishoramari n'ikoranabuhanga muri Afurika bibona ritagenda neza kuburyo bihitamo gufunga imiryango .

Sammyart Useramasaha 9 yashize
Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useramasaha 23 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?
Hanze

Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?

Imikoranire hagati y'uwahoze Ari Prezida wa Congo Joseph Kabila Kuva Mutarama 2011 Kugeza 2026 na M23 yibazwaho byinshi nko kuba M23 n'abanyamulenge muri rusange barakomeje gutotezwa ubwo Kabila yari kubutegetsi ariko ubu Akaba yiyunze nabo.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Hanze

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda
Hanze

Umugore w’imyaka 75 yapfuye nyuma y’aho imodoka ye igwiriye mu mazi amenwamo imyanda

Umugore w’imyaka 75 y’amavuko wo mu mugi wa Gary, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Sheila Harris, yitabye Imana nyuma y’uko imodoka yari atwaye iguye mu mazi yandujwe n’imyanda ishobora kwangiza ubuzima, bikagorana ko inzego z’ubutabazi zihita zimugeraho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
U Rwanda Muri Manda Nshya  mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.
Akazi

U Rwanda Muri Manda Nshya mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.

Tariki 24 Ukwakira 2026 Mugihugu hose haraba amatora y'abayobizi b'inzego z'ibanze.

Sammyart Useramasaha 9 yashize
Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA Yasabye Abasoje Kaminuza Guhanga Amahirwe no Gukoresha Ubumenyi Bafite mu Iterambere ry’Igihugu.
Akazi

Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA Yasabye Abasoje Kaminuza Guhanga Amahirwe no Gukoresha Ubumenyi Bafite mu Iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph NSENGIMANA yasabye abagera ku 5,000 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bafite mu guhanga amahirwe, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye sosiyete no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Sammyart Useramasaha 9 yashize
Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !
Imyidagaduro

Yego YouTube Channel Ya Yago PonDat ishobora Kugaruka !

Buriya Channel iyo yabaye Terminated birashoboka igihe habayeho kumvikana kuwatanze strike,Ibi Si ubwambere bibayeho, ahubwo ikiba gikurikiye nibijyanye no kumvikana.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !
Imyidagaduro

Umwana Ubu Ni uwa Vestine Wenyine Gusa ,mu Irangamimerere !

Mu rubanza Rwabereye mu muhezo Tariki 22 Ukwakira 2026 Urukiko rwa Kicukiro aho rwaburanishije rushingiye ku kirego cyabanje aho Idrissa Ouedraogo yari yarezemo umugore we Ishimwe Vestine.

Sammyart Useriminsi 1 yashize