
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph NSENGIMANA yasabye abagera ku 5,000 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bafite mu guhanga amahirwe, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye sosiyete no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2026, uzwi nka URGraduation 2026 Umuhango wabereye Mu Karere ka Kayonza Campus ya Rukara (UR).
Minisitiri NSENGIMANA yasabye abarangije kwirinda gutegereza ko amahirwe abageraho, ahubwo bakifashisha ubumenyi n’ubuhanga bafite kugira ngo bayihangire ubwabo ndetse banayahangire abandi.
Yashimangiye ko intsinzi nyakuri idapimirwa gusa ku byo umuntu yagezeho ku giti cye, ahubwo inagaragarira ku musaruro mwiza agira mu buzima bw’abandi no mu iterambere ry’aho atuye.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (Chancellor), Patricia L. Campbell, ni we watanze impamyabumenyi ku barangije amasomo.
Yashimiye abarangije amasomo, avuga ko ari ibyishimo kuri bo ubwabo, imiryango yabo, inshuti zabo, abarimu n’abandi bagize uruhare mu rugendo rwabo rw’uburezi.
Yabashishikarije gukoresha neza amahirwe bazabona, gukomeza kwiga no kongera ubumenyi, ndetse no kubukoresha mu guteza imbere imiryango yabo, aho batuye n’igihugu muri rusange.
Yibukije abarangije ko kubona impamyabumenyi ari intambwe ikomeye mu buzima, ariko ko inshingano zo gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura ubuzima bwabo n’ubw’abandi zikomeza no nyuma yo kuva muri kaminuza.
Hari Kandi na Vice Chancellor wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Didas, yasabye abarangije kwinjira mu buzima bw’akazi n’iterambere bafite ishema ry’izina n’umurage wa Kaminuza y’u Rwanda.
Yagaragaje ko isi iri guhinduka ku muvuduko ukomeye, bitewe ahanini n’iterambere ry’ikoranabuhanga, bityo ko abarangije amashuri makuru bagomba guhora bitegura impinduka, kongera ubumenyi no kwiga ibishya kugira ngo bakomeze kugira ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati:“Isi iri guhinduka ku muvuduko udasanzwe, bitewe n’impinduka zihuse mu ikoranabuhanga. Ntimutinye izo mpinduka; ahubwo muzayobore. Mujye muhinduka kandi mwimenyereza ibihe bishya, mwongere ubumenyi n’ubushobozi, kandi buri gihe muhatanire gukomeza kugira agaciro ku isoko ry’umurimo.”
Yakomeje asaba abarangije gukoresha ubumenyi bungutse mu gushaka ibisubizo bifatika by’ibibazo biri mu miryango yabo no guteza imbere udushya dufasha abaturage.
Ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi muri uyu muhango bwagaragaje akamaro ko guhuza ubumenyi butangirwa muri kaminuza n’ibikorwa bifatika bikemura ibibazo byugarije abaturage.
Muri rusange, abahawe impamyabumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda, binyuze mu mashami yayo yose ni 4,953.
Muri bo, 49 bahawe Impamyabumenyi z’Ikirenga, PhD, abandi 1,086, bahabwa iz’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters’] mu gihe abandi barangije icyiciro cya kabiri ari 3,480.
Muri ibi Ibirori byo gushyikiriza impamyabumenyi aba barangije muri UR kandi byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abarangije amasomo.
Abasoje amasomo basabwe kutabona impamyabumenyi nk’iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo bakayifata nk’intangiriro y’urundi rugendo rwo gukoresha ubumenyi bafite mu kwihangira imirimo, guhanga udushya no gufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.















