Nyamasheke: Ikamyo yavanaga amakara muri Tanzania yaguye ihitana umushoferi
INKURU NYAMUKURU

Nyamasheke: Ikamyo yavanaga amakara muri Tanzania yaguye ihitana umushoferi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 73 min gusoma
Nyamasheke: Ikamyo yavanaga amakara muri Tanzania yaguye ihitana umushoferi
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikamyo yari itwaye amakara iyavanye muri Tanzania iyajyanye mu ruganda rwa Sima ruherereye mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi wari uyitwaye ayipfiramo. Kanamugire Fulgence, umwe mu bahise bahagera ikigwa, yabwiye yavuze ko akurikije uburyo yaguyemo n’uburyo aho yaguye hasanzwe hacuramye cyane, akeka ko ari feri umushoferi yabuze kuko yahamanutse ahorera cyane, akubita umukingo, imodoka iragaruka ihita igarama mu nkengero z’umuhanda. Ati: “Yageze hafi y’umuhanda ugana ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura mu ikorosi rihari, imodoka irahurura cyane nk’iyabuze feri, tubona ayikubise ku mukingo iragaruka igarama ku nkengero z’umuhanda.” Iyo kamyo yahise yangirika bikomeye icy’imbere ku buryo hagaragaraga akaguru gusa k’umushoferi kafashwemo atanyeganyega. Polisi yahise ihagera igite ibyuma byafashije kumukuramo basanga yapfuye, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, ibisazwa by’iyo kamyo bikaba bikiri aho yaguye. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko hagikurikiranwa icyateye iyo mpanuka kuko umushoferi yarimo wenyine. Ati: “Imodoka y’ikamyo yari ipakiye amakara ikuye muri Tanzaniya yifashishwa mu gukora sima yageze mu Gisakura mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi gukata ikoni rihari biramunanira agonga umukingo, imodoka igwa igaramye iramugwira ahita apfa.” Yakomeje ahamya ko mu gihe umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukurikirana icyaba cyateye impanuka kuko umushoferi yari wenyine mu modoka.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

President Donald  Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame
INKURU NYAMUKURU

President Donald Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald John Trump i Washington DC ,USA Tariki 21 Ukwakira 2026 yongeye kugirana amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ibibazo ku Burusiya, aho yabise “abanyamakuru b’ibicucu” ndetse akababwira ko “nta kintu na kimwe bazi.”Batangangaza ibinyoma.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
INKURU NYAMUKURU

Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi

Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose

Tger B [ The Ben ] yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka cyo gutangiza umwaka mushya, ‘The New Year Groove’, kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro kikazahuza abahanzi bakomeye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Robert  Kabera yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Robert Kabera yapfuye

Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4

Inkuru zishyashya

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli
Iyobokamana

2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza Noheli ya 2026, imijyi ikomeye irimo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, London mu Bwongereza, Strasbourg mu Bufaransa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu hategerejwe imihango yakataraboneka irimo kumurika amatara y’amabara, Kubaka ibirugu, ibirori byihariye by’iminsi mikuru n’imyidagaduro ikurura ba mukerarugendo.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.
Hanze

Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.

Tariki 23 Ukwakira 2026 Mu bu Fransa,Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko abantu bagera ku 1,000 batawe muri yombi mu myigaragambyo imaze gufata indi ntera yabereye mu gihugu hose.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useramasaha 21 yashize