Nyabihu: Umusore arwariye kwa muganga nyuma yo kugerageza kwiyahura bikekwa ko byatewe n'uko banze kumutekera umureti
Inkuru ku Rwanda

Nyabihu: Umusore arwariye kwa muganga nyuma yo kugerageza kwiyahura bikekwa ko byatewe n'uko banze kumutekera umureti

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 125 min gusoma
Nyabihu: Umusore arwariye kwa muganga nyuma yo kugerageza kwiyahura bikekwa ko byatewe n'uko banze kumutekera umureti
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, haravugwa inkuru y’umusore witwa Twizerimana Jean de Dieu w’imyaka 22, uri kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugerageza kwiyahura. Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, mu Kagari ka Nyarutembe, Umudugudu wa Kirebe.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uyu musore yari amaze iminsi agarutse mu rugo avuye mu Mujyi wa Kigali. Bivugwa ko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, aho yanze kurya ibyo bari bamutekeye mu rugo, ahubwo asaba ko bamutekera umureti n’ibirayi bitetse mu mavuta bizwi ku izina rya “mucoma”.

Nubwo bitaramenyekana neza icyaba cyamuteye gufata icyemezo cyo kugerageza kwiyahura, hari ibivugwa ko umujinya wakomotse ku kutabona ibyo kurya yifuzaga ushobora kuba waragize uruhare muri icyo gikorwa. Icyakora ubuyobozi buvuga ko hakiri gukorwa iperereza no kuganira n’umuryango we kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera yemeje aya makuru, avuga ko Twizerimana yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ariko kikaza gucika, agahita yikubita hasi. Abagize umuryango we bahise bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima cya Nyakigezi, aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’umurenge bwagaragaje ko butumva neza ukuntu ikibazo cy’ibiryo cyatuma umuntu agera ku rwego rwo gushaka kwiyambura ubuzima, bunasaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose ashobora guteza ingaruka zikomeye mu miryango. Bwanibukije ko igihe havutse ibibazo bidakemuka, abantu bakwiye kugana inzego z’ubuyobozi zikabafasha kubikemura mu mahoro.

Kugeza ubu, Twizerimana aracyari mu maboko y’abaganga mu gihe hakomeje gukurikiranwa impamvu nyayo zateye icyo gikorwa.

Isoko: Igihe 

1001549113.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize