Mwarimu wo muri New Jersey yakatiwe imyaka 10 nyuma yo gusambanya abanyeshuri umwe akamutera inda
INKURU NYAMUKURU

Mwarimu wo muri New Jersey yakatiwe imyaka 10 nyuma yo gusambanya abanyeshuri umwe akamutera inda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 133 min gusoma
Mwarimu wo muri New Jersey yakatiwe imyaka 10 nyuma yo gusambanya abanyeshuri umwe akamutera inda
Sanga:
writer.umunsi.com
Mwarimu wo muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abanyeshuri babiri no kubashuka akabakururira mu mibonano mpuzabitsina igihe yari akiri umurezi wabo. Umwe muri abo bana yamuteye inda. Julie Rizzitello, wari mwarimu w’Icyongereza ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Wall Township High School, yemeye ibyaha bibiri byo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure mu rwego rwa “Second-degree sexual assault.” Mu rubanza berekanye ko yatangiye gushuka umwe mu banyeshuri muri 2017, ubwo uwo muhungu yari umunyeshuri mushya kuri icyo kigo. Mu rukiko kandi byagaragajwe ko Rizzitello yashutse uwo munyeshuri, amubwira ko arota baryamana, nyuma bakaza kugirana imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi hagati ya 2017 na 2018. Byagaragaye kandi ko yamushutse akamusaba kuryamana badakoresheje agakingirizo ubwo hari ku munsi w’amavuko ye, bigatuma asama inda. Umucamanza w’Urukiko rwa Monmouth County, Jill Grace O’Malley, yavuze ko uwo musore atahangayikishijwe gusa n’uko yashutswe mu gihe cyose yari mu mashuri yisumbuye n’umwarimu yizeraga, ahubwo anaremerewe n’ingaruka yakuyemo zirimo uburwayi bwo mu mutwe bwanatewe n’uko uwo mwarimu yahisemo gukuramo inda yari yaramuteye. Yagize ati: “Ntabwo ari ukubabazwa gusa n’uko yashutswe kandi akagirirwa nabi n’umuntu yizeraga, ahubwo ubu aracyahangayitse ku byemezo yafatiwe. Ibi byamuteye ihungabana rikomeye.” Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa nk'ibyo byakunze kugaragara cyane kuri uwo mwarimukazi aho akunda gushuka abana agamije kubigarurira mu nyungu ze bwite. Umushinjacyaha wa Monmouth County, Raymond S. Santiago, avuga ko ibyo byaha bikomeye ndetse ko byangije mu buryo bukomeye imitekerereze n’amarangamutima y’abo bana yari ashinzwe kurera no gufasha gukura neza. Byavuzwe kandi ko nyuma yo gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2024, Rizzitello yahamagaye abo banyeshuri ababwira gusiba ibimenyetso byose byari kuri telefone no ku bikoresho byabo nka mudasobwa , Telefone n'ahandi. Urukiko rwemeje ko ibi byaha byari iby’ubugome bukomeye, cyane cyane ko byakozwe n’umuntu wari wizerwa nk’umwarimu. Icyemezo cyo kumukatira imyaka 10 y’igifungo cyafashwe hagamijwe guhana no guha gasopo abakora ibyaha nk'ibyo byo gukoresha abana ubusambanyi ku gahato.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize