Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 33 min gusoma
Muhanga: Yasize afungiranye abana, bamusanga yapfiriye mu kirombe
Sanga:
writer.umunsi.com

Ugirinka Anne Marie w’imyaka 45 yasanzwe yapfiriye mu kirombe, bikekwa ko yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, asize afungiranye abana be bane mu nzu. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buganda, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, aho uyu mubyeyi yasize abana be mu nzu nijoro, ajya gushaka imibereho mu bucukuzi buzwi nk’ubunyogosi. Abaturanyi bumvise abana baririra mu nzu, bahita bagira amakenga bajya kureba basanga bakingiranywe.

Bahise bica urugi babafungurira, abana bavuga ko nyina yabasize mu nzu nijoro. Nyuma yo kubura uwo mubyeyi, abaturage n’inzego z’ibanze batangiye kumushakisha, baza kumusanga yapfiriye mu kirombe cya Kompanyi yitwa Daba Supplies, aho byagaragaye ko yaguye mu mugezi uri muri icyo kirombe, itaka riramugwira agahita apfa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert, yemeje aya makuru anagira inama abaturage yo kwirinda ubucukuzi butemewe, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi, kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyakwigendera yasize abana bane barimo umuto ufite imyaka ine, aho ubuyobozi bwatangaje ko buri gushaka uburyo bafashwamo, harimo no kwegera umwana mukuru w’umuryango kugira ngo afatanye n’inzego z’ibanze kubitaho. Iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe gikomeje guteza impanuka mu Karere ka Muhanga, aho mu minsi ishize abantu batanu barimo n’umwana w’imyaka 13 bahasize ubuzima, mu gihe abarenga 50 bamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa. Ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi no gushyira imbere kurengera ubuzima bwabo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo
Inkuru ku Rwanda

Umugabo witwa Uwimana Evariste w’imyaka 60 arasaba ubufasha bwo gushinga urugo

Uwimana Evariste, umusaza w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Karuhimbana, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, arasaba gufashwa kugira ngo abone ubushobozi bwo gushinga urugo, nyuma y’imyaka myinshi amaze ari ingaragu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Amerika yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama CSS
Inkuru ku Rwanda

Amerika yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama CSS

Washington, Amerika | 28 Ukwakira 2026 — Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano byibasira Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’imari cya Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS), ibishinja kugira uruhare mu bikorwa bifasha umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Sammyart Useriminsi 6 yashize
U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje ubufatanye mu burezi n’ikoranabuhanga mu bwenge buhangano(AI)
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje ubufatanye mu burezi n’ikoranabuhanga mu bwenge buhangano(AI)

U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje kwagura ubufatanye mu burezi, ikoranabuhanga, ubuzima n’iterambere ry’ubukungu, mu gihe hateganyijwe inama izahuza impuguke z’ibihugu byombi kugira ngo zungurane ibitekerezo ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu burezi.

Sammyart User2026 Ukwakira 28
Dr Sabin NSANZIMANA Yasabye urubyiruko Kwima agaciro Inzoga Zahawe .
Inkuru ku Rwanda

Dr Sabin NSANZIMANA Yasabye urubyiruko Kwima agaciro Inzoga Zahawe .

Minister w'ubuzuma Dr Sabin NSANZIMANA Uti "Mureke twubake igihugu turi tayari ,nta bicyezi cyezi."

Sammyart User2026 Ukwakira 27
U Rwanda Na Singapore Mubufatanye Ku Guteza Imbere Ishoramari n'Ubucuruzi.
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda Na Singapore Mubufatanye Ku Guteza Imbere Ishoramari n'Ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, n’Umuyobozi Mukuru wa Airport City, Jules, bahuye na Ming Liang Ng, Visi Perezida ushinzwe Ishami ry’Ibigo Mpuzamahanga mu Rwego rwa Singapore rushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Singapore Economic Development Board – EDB).

Sammyart User2026 Ukwakira 26

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize