‘Monetization’ si impano u Rwanda ruteze guhabwa, ni ishoramari rigomba kubakwa
Ikoranabuhanga

‘Monetization’ si impano u Rwanda ruteze guhabwa, ni ishoramari rigomba kubakwa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 87 min gusoma
‘Monetization’ si impano u Rwanda ruteze guhabwa, ni ishoramari rigomba kubakwa
Sanga:
writer.umunsi.com
Mu gihe cyashize, kubona inyungu ku mbuga nkoranyambaga byafatwaga nk’amahirwe ahambaye ahabwa cyane abahanzi n’abanyabugeni bo mu bihugu bikize. Gusa uko ikoranabuhanga ryagendaga ritera imbere, Isi yahindutse isoko imwe idafite imipaka, aho umuntu uri i Kigali, Nairobi cyangwa Lagos ashobora kugera ku bakunzi b’ibihangano bye bari i New York, Paris cyangwa London. Icyakora, kuri benshi mu Banyarwanda, iyo mpinduka ntiyabaye isoko y’inyungu nk’uko byifuzwa. Nubwo imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook, Instagram na TikTok zabaye urubuga rukomeye rwo kwigaragaza no kwamamaza, abenshi mu bazikoresha mu Rwanda ntibarabasha kuzikoreraho amafaranga mu buryo bwemewe. Hari n’abahitamo kwiyitirira ibindi bihugu kugira ngo babone amahirwe yo kwinjiza, ibintu bidakwiye igihugu cyihaye intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga n’udushya. Iki kibazo ni cyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutseho ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center. Yasabye ko imbogamizi zikumira ‘monetization’ zikurwaho vuba, anashimangira ko ari amahirwe akwiye kugirira umumaro urubyiruko n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Ibi byakurikiye ijambo ry’umuhanzi Bruce Melodie, wagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga babangamiwe no kutazibonamo inyungu nyamara hari abo izo mbuga zibeshaho mu bindi bihugu. Mu magambo ye, Bruce Melodie yasabye Leta gutanga umusanzu ifasha urubyiruko ruri gukora neza ku mbuga nkoranyambaga kubyaza umusaruro ibyo rukora. Yagaragaje ko hari abantu binjiza amafaranga menshi binyuze kuri internet mu mahanga, bigatuma Abanyarwanda bamwe bumva nk’aho bagomba kwiyitirira ibindi bihugu kugira ngo bagere kuri ayo mahirwe, nyamara ‘monetization’ yashoboraga no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko. Mu by’ukuri, ‘monetization’ bisobanura iki? Mu mvugo yoroshye, ni ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga hakoreshejwe ibikorwa bikorerwa kuri internet, nko kwamamaza, kurebwa kw’amashusho, abafatabuguzi, cyangwa imikoranire n’ibigo byamamaza. Ku mbuga nka YouTube, Facebook, Instagram na TikTok, amafaranga aturuka cyane ku bashoramari bishyura kwamamaza kugira ngo ubutumwa bwabo bugere ku bantu benshi. Ibi bituma izo mbuga zifungura ‘monetization’ gusa mu bihugu babonamo isoko rihagije ry’abamamaza n’ababikoresha cyane. Ni ho ikibazo cy’u Rwanda gishingiye. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko imbuga nkoranyambaga zibanza kureba ibintu bitatu by’ingenzi mbere yo guha igihugu uburenganzira bwo gukorera amafaranga ku mugaragaro. Icya mbere ni isoko rihagije ry’abamamaza. Meta na Google bashingira cyane ku mafaranga atangwa n’ibigo byamamaza. Bisaba ko igihugu kigira ibigo byinshi byiyemeza kwamamaza kuri internet, kandi bigashyiramo amafaranga ahoraho. Minisitiri Ingabire yagaragaje ko u Rwanda rukiri hasi kuri uru rwego, aho hakenewe byibura ishoramari riri hagati ya Miliyoni 1$ na Miliyoni 1.5$ aturuka ku bamamaza kugira ngo ‘monetization’ ifungurwe mu buryo bwuzuye. Icya kabiri ni umubare n’imyitwarire y’abakoresha internet. Izo ‘platform’ zireba umubare w’abantu bakoresha internet, igihe bamara ku mbuga, n’uko bitabira (likes, comments, shares, views). Nubwo u Rwanda rufite internet iteye imbere ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere, umubare w’abayikoresha n’igihe bamara kuri izo mbuga biracyari hasi ugereranyije n’ibihugu byahawe ‘monetization’ kera. Icya gatatu ni amategeko n’umutekano w’amakuru. Meta na Google bareba niba igihugu gifite amategeko asobanutse agenga ikoranabuhanga, kirinda amakuru y’abakoresha, kandi kigahagarika ibibangamira abamamaza nko gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma cyangwa ihohoterwa. Kuri uru ruhande, u Rwanda rufite amanota meza, ari na yo mpamvu ikibazo nyamukuru gisigaye ari icy’ishoramari ryo kwamamaza. Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye ko ibi bikwiye gufatwa nk’inshingano ya buri wese, cyane cyane ibigo by’imbere mu gihugu, bikumva ko imbuga nkoranyambaga atari aho gutangariza amakuru gusa, ahubwo ari n’isoko rikomeye ry’ubucuruzi. Iyo urebye ku bindi bihugu byahawe ‘monetization’ hakiri kare nka Nigeria na Kenya, usanga byabitewe n’uko bifite isoko rinini ry’abamamaza, ibigo bikomeye byigenga bishyira amafaranga menshi mu kwamamaza kuri ‘digital’, ndetse n’umubare munini w’abakoresha smartphones na internet ihamye. Ghana yabanje gufungurirwa ‘monetization’ mu byiciro, nyuma y’uko Leta ifatanyije n’abikorera mu gushishikariza ibigo kwamamaza kuri Facebook na YouTube aho kwishingikiriza gusa kuri radiyo na televiziyo. Afurika y’Epfo yo yafashwe nk’isoko rikomeye cyane kubera amafaranga menshi azenguruka mu kwamamaza no kuba ifite abakoresha benshi bakurikirwa no hanze y’igihugu. Ibi byose bigaragaza ko ‘monetization’ itangwa ahantu imbuga nkoranyambaga zibonamo inyungu zigaragara. Ntitangwa ku bw’impuhwe, ahubwo itangwa ku bw’isoko rifatika. Iyo ‘monetization’ ifunguwe mu gihugu, igira akamaro kanini: abahanzi binjiza ku bihangano byabo, abanyabugeni bakibeshaho, urubyiruko rukabona imirimo mishya idasaba ishoramari rinini, naho igihugu kikungukira mu misoro no mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ibi bigabanya ubushomeri, bikongera icyizere cy’urubyiruko kandi bigaha agaciro impano zo mu gihugu. Nk’uko byagarutsweho mu Nama y’Umushyikirano, inzira u Rwanda rugomba kunyuramo si ugutegereza Meta cyangwa Google gusa, ahubwo ni uguhindura imyumvire y’abashoramari bo mu gihugu. Bagomba kumva ko imbuga nkoranyambaga ari isoko ry’ishoramari nk’ayandi yose. Iyo ibigo by’igihugu byiyemeje gushora amafaranga mu kwamamaza kuri izo mbuga, gufungurwa kwa ‘monetization’ biza nk’ingaruka y’ibikorwa bifatika, si nk’impano isabwa. Kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego, bisaba ubufatanye bwa Leta, abikorera n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagashyira hamwe bakubaka isoko rikurura Meta na Google. Icyo gihe, imbuga nkoranyambaga zizava ku kuba ahantu ho kwigaragaza gusa, zihinduke uruganda rw’akazi, amahirwe n’iterambere ku Banyarwanda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart User2026 Ukwakira 25
Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 14
Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu
Ikoranabuhanga

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 8
Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI
Ikoranabuhanga

Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 21
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika
Ikoranabuhanga

Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 10

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize