MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda
Ikoranabuhanga

MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 203 min gusoma
MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda
Sanga:
writer.umunsi.com
Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ministry of ICT and Innovation Rwanda (MINICT), yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urubuga rwa TikTok rwamaze gufungura uburyo bwo kwinjiza amafaranga (monétisation) ku bashyira ibikubiyemo (content creators) bari mu Rwanda. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bagaragaza ibyishimo, bamwe batangaza ko uru rubuga rwaba rwatangiye kubemerera kwinjiza amafaranga badakeneye kwiyitirira ibindi bihugu. Icyakora, MINICT ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasohoye itangazo rigaragaza ko ayo makuru ari ibihuha, inashyiraho ifoto yari yakwirakwijwe ishyirwaho ikimenyetso cyerekana ko atari yo. Iki kibazo cyo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga giherutse kugarukwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho Bruce Melodie yagaragarije Paul Kagame ko urubyiruko rukora ku mbuga nkoranyambaga rudashobora kuzibyaza umusaruro nk’uko bimeze mu bindi bihugu. Yasabye ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwinjiza amafaranga batabanje kwiyitirira ibindi bihugu. Perezida Kagame yahise abaza icyo byasaba kugira ngo iki kibazo gikemuke. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko hari ibisabwa bitatu kugira ngo igihugu cyemererwe gahunda yo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Mu byo yasobanuye, yavuze ko kimwe mu bitaruzuzwa ari umubare w’abamamaza (advertisers) bashora amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaje ko bisaba nibura kuba hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1.5$ buri kwezi, ibintu u Rwanda rutaragera ku rwego ruhagije. Minisitiri Ingabire yemeje ko ibindi bisabwa byamaze kuganirwaho n’ubuyobozi bw’izo mbuga, igisigaye kikaba ari ukuzamura umubare n’imbaraga z’abashoramari bamamaza. Yashimangiye ko ari umukoro wa bose, aho ibigo bikwiye gufata imbuga nkoranyambaga nk’urubuga rwo kwamamarizaho ibikorwa byabyo, bikagirira akamaro ababikoresha ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. MINICT yasoje isaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe, ishimangira ko igihe gahunda nk’iyo yazatangira ku mugaragaro, hazatangwa itangazo risobanutse rivuye ku nzego zibifitiye ububasha.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 14
Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu
Ikoranabuhanga

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 8
Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 21
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 10
Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize