LeBron James abaye umukinnyi wa mbere ukuze kurusha abandi wagize 'Triple-Double' mu mateka ya NBA
Izindi nkuru

LeBron James abaye umukinnyi wa mbere ukuze kurusha abandi wagize 'Triple-Double' mu mateka ya NBA

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 133 min gusoma
LeBron James abaye umukinnyi wa mbere ukuze kurusha abandi wagize 'Triple-Double' mu mateka ya NBA
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu ijoro ryo ku wa Kane, LeBron James yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya NBA ubwo yabaga umukinnyi ukuze kurusha abandi bose wagize 'Triple-Double;. Ibi yabigezeho afite imyaka 41 n’iminsi 44, mu mukino ikipe ya Los Angeles Lakers yatsinzemo Dallas Mavericks amanota 124-104. James yari afite amanota 28 n’imipira 12 yatanze yavuyemo amanota, hanyuma ageza ku mipira 10 yagaruye ubwo haburaga iminota ibiri n’amasegonda make ngo umukino urangire.

Ako kanya ni bwo yujuje Triple Double ye ya 123 mu buzima bwe muri NBA. Abafana bari muri Stade bahise bagaragaje urukundo baramushimira cyane ndetse na mbere y’uko asohoka mu kibuga bamukomera amashyi. James yaciye agahigo kari kamaze imyaka 22 gafitwe na Karl Malone, wari waragejeje kuri Triple-Double afite imyaka 40 n’iminsi 127 mu mwaka wa 2003, nabwo akinira Lakers mu mwaka we wa nyuma muri NBA nk'uko bimeze kuri LeBron James.

Nyuma y’umukino, James yavuze ko asigaye afata umwanya wo kwishimira buri gikorwa cy’amateka agezeho, kuko azi ko ari mu gihe cye cya nyuma cy’urugendo rwe mu mukino wa basketball nk'uwabigize umwuga. Yagaragaje ko Triple-Double ifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko isobanura kugira uruhare mu byiciro 3 by’ingenzi mu mukino harimo ; Gutsinda amanota, Gutanga imipira ivamo amanota no Kugarura imipira. Uyu mukino wari wihariye kuko Luka Dončić atawukinnye kubera imvune yoroheje afite mu kibero.

Ibyo byatumye James afata iya mbere yo gukinana imbaraga kuva umukino ugitangira biramuhira atsinda amanota 14 anatanga imipira 6 yavuyemo amanota mu gice cya mbere cy’umukino. Mu gice cya mbere cyose yari amaze kugira amanota 18, imipira 8 yatanze n’imipira 4 yagaruye. Mu gace ka nyuma, ntiyigeze asohoka mu kibuga kugeza abonye imipira itatu yari asigaje kugira ngo yuzuze Triple-Double.

LeBron James, yafashijwe na bagenzi be cyane kugira ngo abashe kugera kuri iyo ntego idasanzwe mu mateka ye. James yaherukaga kugira Triple-Double muri Gashyantare 2025. Uyu mwaka wa 23 ari gukina muri NBA waranzwe n’imvune zatumye adakina imikino 18, ariko agifite impuzandengo y’amanota 21.

8, imipira 6. 9 atanga n’5. 7 agarura kuri buri mukino.

Nubwo yakomeje kugira imvune, yatoranyijwe ku nshuro ya 22 mu mukino wa All-Star uzabera muri Intuit Dome. Iyi ntsinzi yasize Lakers bakomeje guhatanira imyanya ya kamarampaka mu gice cy’Iburengerazuba.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize