
Rutahizamu ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza ku Isi n'ubwo afite imyaka 18 gusa. Muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo , imikinire ye yarushijeho kuzamuka, bituma arushaho gushimwa n’abakunzi ba ruhago muri rusange by'umwihariko mu Gihugu cya Espanye aho akinira. N'ubwo ari ku rwego rwo hejuru kandi Lamine Yamal ntabwo twakwibagirwa ko bimufasha kwandika amateka akiri muto, bityo kubatari bake bikaba byoroshye kwibagirwa ko akiri ingimbi iri mu ntangiriro z’urugendo rwayo mu mupira w’amaguru.
Uko yitwara mu kibuga n’uburyo afasha ikipe ye haba Fc Barcelona n'Ikipe y'Igihugu bigaragaza ubunararibonye budasanzwe amaze kugira. Mu kiganiro yagiranye na ESPN cyasubiwemo na Mundo Deportivo, Yamal yavuze ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga no ku buryo yakira kwamamara akiri muto. Lamine Yamal yagize ati: “Nkora ibyo undi musore wese w’imyaka 18 akora: kuba hamwe n’inshuti, kwita ku muvandimwe wanjye, gukina imikino no gutembera .
Ibyo ni ibintu bisanzwe nkora umunsi ku munsi. ” Yakomeje asobanura ko agerageza kubaho ubuzima busanzwe, atibanda ku mupira gusa umunsi wose. Ati: “Ngerageza kubana n’inshuti zanjye no kubaho ubuzima busanzwe.
Si mba nifuza guhora ntekereza umupira gusa cyangwa kureba amashusho y’uwo tuzakina na we buri gihe. ” Yavuze ko iyo avuye ku kibuga, yihatira kwitandukanya n’umupira uko bishoboka. Ati: “Iyo ndi ku kibuga, ntanga imbaraga zanjye zose.
Ariko nanone iyo ndi hanze yacyo, ngerageza kwitandukanya n’umupira. ” Mu gusobanura uko umunsi we mwiza waba umeze, Yamal yavuze ko yakwishimira kujya gufatira ifunguro rya mu gitondo hanze yo mu rugo, nyuma agakina umupira mu busitani bwo mu rugo rwe, hanyuma agatwara igare amagare cyangwa 'Scooters' hamwe n’inshuti ze. Yashimangiye ko akunda ibintu bisanzwe nk’ibyo urubyiruko rungana na we rukora.
Ibyifuzo by’abasomyi
Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye
Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.
Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .



