“Kwibuka si inzika ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe” ! Treccy Cruz
INKURU NYAMUKURU

“Kwibuka si inzika ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe” ! Treccy Cruz

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 1112 min gusoma
“Kwibuka si inzika ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe” ! Treccy Cruz
Sanga:
writer.umunsi.com

Utwizihire Fleurette , ni umukobwa umaze kumenyekana mu bikorwa by’ubugiraneza akora binyuze mu muryango wa GIRANEZA Wigendere yashinze afatanyije na mugenzi we. Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yibukije abantu ko 'kwibuka atari inzika ahubwo ko ari uguha agaciro ababwambuwe bakicwa bazira uko bavutse.

Mu kiganiro yagiranye na Umunsi.com Fleurette yikije kuri ayo magambo agaragaza ko hari bamwe bumva ko iyo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aba ari ukuzura akaboze cyangwa kugaragaza inzika bityo bakayipfobya bahakana ko bagaragaza kwibuka atari ngombwa.

Mu magambo ya Fleurette uzwi nka Treccy Cruz, yinginze urubyiruko agaragaza ko urubyiruko rukwiriye kuba maso kugira ngo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byasabye ikuguzi cy’ubuzima  bitagomba kurunyura mu myanya y’intoki.

Mu magambo ye yagize ati:”Kwibuka si inzika ahubwo ni ugusubiza agaciro abacu bakambuwe. Nk’urubyiruko rero, tube maso ibyo u Rwanda rwagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’inkotanyi tutazongera kubibura mu gihe gito”.

Kuri we ngo asanga ijambo ‘Ntibizongera’ rikwiriye kuba isezerano rihoraho mu rwego rwo kwemeza ko abapfuye bazize Jenoside yakorewe abatutsi batasize ubusa.


Ati:”Ntibizongera tuvuga, ikwiriye kuba isezerano rihoraho. Bazize ubusa ariko ntibasize ubusa. Twimakaze ubumwe no gusenyera umugozi umwe. Twibuke Twiyubaka”.

Cruz ni umwe mu rubyiruko rushimirwa umutima mwiza agira mu gufasha ababayeho mu buzima bubi by’umwihariko abana batagira ubafasha aho, binyuze muri GIRANEZA Wigendere, abashakira amakayi yo kujyana kwiga, inkweto zo kwambara , imyambaro y’ishuri ndetse n’ababyeyi babo akabashakira ubufasha.

Akunze kandi kujya kwa muganga gusangira n’abarwayi ibyo afite iyo bigeze mu gihe cy’isabukuru ye y’amavuko ndetse no mu bindi bihe,akajyayo abashyiriye ibyo kurya n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima busanzwe birimo n’iby’isuku.

Kuri we ngo “Imana impaye ubushobozi buhagije , abankikije bose babaho neza no kurenza njyewe ubwanjye”.

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni inshingano kuri mu Nyarwanda wese wumva ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

1001544277.jpg

1001544379.jpg

1001544282.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize