IShowSpeed mu gahinda nyuma y’uko Cristiano Ronaldo asezeye.
Siporo

IShowSpeed mu gahinda nyuma y’uko Cristiano Ronaldo asezeye.

Sammyart User2026 Ugushyingo 54 min gusoma
IShowSpeed mu gahinda nyuma y’uko Cristiano Ronaldo asezeye.
Sanga:
writer.umunsi.com

Umu live streamer Ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umufana ukomeye w’umupira w’amaguru, IShowSpeed, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma y’itangazo rya Cristiano Ronaldo ryo gusezera mu ikipe y’igihugu ya Portugal, amushimira ibyo yayikoreye mu myaka isaga 23 yayimazemo.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed agaragara ari gucuranga piyano agaragaza agahinda yatewe n’iyi nkuru.

I showspeed on Piano

Ishowspeed on Piano

Mu butumwa bwe, yagize ati: "We love you Ronaldo, for Everything you did for Portugal, we love you." Aya magambo agaragaza uburyo Ronaldo atari umukinnyi usanzwe kuri uyu musore, ahubwo ari umuntu wagize uruhare rukomeye mu rukundo afitiye ruhago ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ku wa 5 Ugushyingo 2026, FIFA yatangaje inkuru y’uko Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 41, yemeje ko asoje urugendo rwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal,Iyi nkuru yanatangajwe n'ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, Al Jazeera na RTE Mu butumwa kandi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ronaldo yavuze ko igihe kigeze ngo asubize Portugal nimero 7 yari amaze imyaka 23 yambara Yagize ati: "To the Portuguese people, the day has come for me to hand back the No.7 shirt of our national team."

Christiano Ronaldo

Christiano Ronaldo 

Yongeyeho ko iyi atari imyanzuro yoroshye gufata, kuko hari ibyemezo bifatwa n'umutima aho gufatwa n'ubwenge gusa,Ronaldo asoje urugendo rudasanzwe amaze gukinira Portugal imikino 234, akayitsindira ibitego 146. Iyi mibare yombi ni amateka ku rwego rw'umupira w'amaguru w'abagabo mu makipe y'ibihugu,Nubwo atatwaranye igikombe cy'isi na Portugal yayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Euro 2016, UEFA Nations League ya 2019 n'iya 2025,Ronaldo azakomeza gukina umupira w'amaguru ku rwego rw'amakipe, aho akinira Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

Amateka ya Cristiano Ronaldo muri Portugal ntiyatangiriye mu ikipe nkuru y'igihugu,Yatangiye guhagararira igihugu mu makipe y'abato Ku wa 24 Gashyantare 2001, yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ya Portugal y'abatarengeje imyaka 15 (U15), mbere yo gukomeza mu byiciro by'abato birimo U17, U20 na U21 Muri 2002, yagaragaye mu ikipe ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17, yitabira amarushanwa y'icyo cyiciro Ku wa 20 Kanama 2003, afite imyaka 18 yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe nkuru ya Portugal ubwo bahuraga na Kazakhstan icyo gihe Yinjiye mu kibuga asimbuye Luís Figo, umukino urangira Portugal itsinze igitego 1-0.

Kuva icyo gihe, yatangiye kubaka amateka yaje kumugira umwe mu bakinnyi bakomeye Portugal yagize mu mateka yayo,Mu myaka isaga 23, Ronaldo yabaye isura ya Portugal mu marushanwa akomeye ku Isi, arimo Igikombe cy'Isi na UEFA European Championship.

Yabaye umukinnyi wa mbere w'umugabo watsinze ibitego mu marushanwa atandatu y'Igikombe cy'Isi, kuva mu 2006 kugeza mu 2026,Yegukanye Ballon d'Or inshuro eshanu, kandi yabaye kapiteni w'ikipe, yagejeje Portugal ku bikombe bitandukanye ibi Bikaba ibintu byamuhesheje icyubahiro mu gihugu cye no mu ruhando mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa IShowSpeed, amarangamutima yagaragaje yongeye kwerekana uburyo Cristiano Ronaldo afite abafana bamufata nk'intwari, batagendeye gusa ku bitego yatsinze, ahubwo banashingiye ku ngaruka yagize ku bakurikirana ruhago mu bihe bitandukanye.

Ishowspeed

Ishowspeed 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Ubushinwa  nyuma y’amagambo ya Mbappé kuri Mao Zedong Nta Kwerekana Laliga .
Siporo

Ubushinwa nyuma y’amagambo ya Mbappé kuri Mao Zedong Nta Kwerekana Laliga .

Ikipe ya Real Madrid yasabye imbabazi abaturage b’Ubushinwa nyuma y’amagambo y’umukinnyi wayo Kylian Mbappé ku wahoze ayobora icyo gihugu, Mao Zedong, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse agira ingaruka ku bufatanye bw’umukinnyi n’ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa.

Sammyart User2026 Ukwakira 28
USA Umwana w’imyaka 3 Yatsinze Ibitego Biba Ngombwa ko Biyambaza Police.
Siporo

USA Umwana w’imyaka 3 Yatsinze Ibitego Biba Ngombwa ko Biyambaza Police.

Umwana w’imyaka itatu witwa Nevada Pierre, ukomoka muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko polisi ihamagajwe mu mukino wa ruhago yakinnye ku wa 24 Ukwakira 2026, muri Martin Luther King Jr. Park, mu mujyi wa Winter Park.

Sammyart User2026 Ukwakira 28
Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA
Imikino

Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho Umwongereza Nicholas de-Long nk’ushinzwe iterambere ry’abakiri bato muri ruhago.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 17
APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC
Siporo

APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC

APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 6
Rutsiro: Ntibagihekwa mu ngobyi bagiye kwivuza kubera Ivuriro bahawe
Siporo

Rutsiro: Ntibagihekwa mu ngobyi bagiye kwivuza kubera Ivuriro bahawe

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu Akagari ka Rurara Umurenge wa Mushonyi barishimira ko batagikora urugendo runini bajya kwivuza kubera Ivuriro rib...

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 5

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 7 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 14 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 14 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize