USA Umwana w’imyaka 3 Yatsinze Ibitego Biba Ngombwa ko Biyambaza Police.
Siporo

USA Umwana w’imyaka 3 Yatsinze Ibitego Biba Ngombwa ko Biyambaza Police.

Sammyart User2026 Ukwakira 284 min gusoma
USA Umwana w’imyaka 3 Yatsinze Ibitego Biba Ngombwa ko Biyambaza Police.
Sanga:
writer.umunsi.com

Umwana w’imyaka itatu witwa Nevada Pierre, ukomoka muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko polisi ihamagajwe mu mukino wa ruhago yakinnye ku wa 24 Ukwakira 2026, muri Martin Luther King Jr. Park, mu mujyi wa Winter Park.

Nevada, umuhungu wa Martasia Griffin na Don Pierre,Tariki 24 Ukwakira 2026 Ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’abana bato ritegurwa na i9 Sports. Nyina avuga ko umuhungu we yatsinze ibitego 10, ariko ko yari amaze igihe ahura n’ibibazo kubera ubuhanga bwe burenze ubw'abandi bana Muri Ruhago.

Nevada

Nevada

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mwana acenga bagenzi be kandi atsinda ibitego, bituma benshi bavuga ko akwiriye guhabwa amahirwe yo guteza imbere impano ye.

Nk’uko NBC News na ABC7 Los Angeles byabitangaje, umuyobozi w’irushanwa, Thomas Hayes, yahamagaye polisi nyuma y’amakimbirane yagiranye n’ababyeyi ba Nevada.Hayes yavuze ko ikibazo cyari gifitanye isano n’imyitwarire mu kibuga no kutumvikana ku buryo abana bahabwa umwanya wo gukina. Ababyeyi ba Nevada bo bavuga ko umuhungu wabo yarenganyijwe kubera ko yari umuhanga cyane Nyuma yo gucenga no gutsinda Ibitego nyinshi abandi bana bakabura umupira ngo nabo bakine,Nibwo bamwe mu Babyeyi batangiye gusaba ko Nevada yasohoks mukibuga maze ababyeyi be babibona nk'ihohoterwa rishingiye kumpamo yifitiye.

Nevada

Nevada

Polisi ya Winter Park yasobanuye ko yari yitabye amakimbirane hagati y’impande zombi. Nta muntu watawe muri yombi, kandi umuryango wa Nevada wemerewe gusubizwa amafaranga wari wishyuye kugira ngo umwana yitabire irushanwa Nyuma y'ubwumvukane.

Iyi nkuru yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibajije niba kuba Nevada ari umwana w'umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Africa (Afro American )byaragize uruhare mu buryo yafashwemo Gusa nta Raporo ya Polisi ibivugaho yagaragajwe muri iki kibazo

Nyuma y’uko amashusho ye akwirakwiye, abantu batandukanye, barimo uwahoze ari umukinnyi wa NFL Robert Griffin III na Ms. Rachel, bagaragaje ko bashyigikiye uyu mwana kandi ko akwiriye guhabwa amahirwe yo guteza imbere impano ye.

Rachel reaction to Nevada

Robert Griffin III na Ms. Rachel, reaction Message to Nevada

Ibyabaye byongeye kugaragaza akamaro ko gufasha abana bafite impano, ariko no gukemura amakimbirane mu buryo butabangamira ibyishimo n’iterambere ryabo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Esipanye Gariyamoshi ebyiri zagonganye abantu 68 Bahasiga Ubuzima.
Hanze

Esipanye Gariyamoshi ebyiri zagonganye abantu 68 Bahasiga Ubuzima.

Toledo, Espagne | 28 Ukwakira 2026 — Abantu 68 Bapfuye nkuko byatangajwe na Guverinoma y’akarere ka Castilla-La Mancha, ari na ko gace iyi mpanuka yabereyemo nyuma y’impanuka ya gariyamoshi ebyiri zitwara abagenzi zagonganiye hafi y’agace ka Urda, mu ntara ya Toledo, muri Espagne.

Sammyart Useramasaha 13 yashize
Umugore wa Sergent Major Robert KABERA Atanze Umucyo K'urupfu rw'Umugabo We.
Hanze

Umugore wa Sergent Major Robert KABERA Atanze Umucyo K'urupfu rw'Umugabo We.

Mu kiganiro cyabereye Uganda Tariki 22 Ukwakira 2026 Kamengo ahasanzwe umurambo wa Robert,Jeanne d’Arc Rwigema Uwizeye uzwi nka Ritha Umugore wa Sergent Major Robert yatangiye Ku Muyoboro wa YouTube channel Sergent Robert TV official byinshi birimo nibyibazwagaho na benshi ku rupfu rwa nyakwigendera wari umugabo we.

Sammyart Useramasaha 13 yashize
Idrissa Ouedraogo Atsinze Ishimwe Vestine Murubanza Rwambere.
Imyidagaduro

Idrissa Ouedraogo Atsinze Ishimwe Vestine Murubanza Rwambere.

Kigali, ku wa 28 Ukwakira 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini by'uturemangingo ndangasano ADN (DNA) ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, mu rubanza Idrissa yareze asaba ko uburenganzira bwe ku mwana bwubahirizwa.

Sammyart Useramasaha 13 yashize
U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje ubufatanye mu burezi n’ikoranabuhanga mu bwenge buhangano(AI)
Inkuru ku Rwanda

U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje ubufatanye mu burezi n’ikoranabuhanga mu bwenge buhangano(AI)

U Rwanda na Koreya y’Epfo bikomeje kwagura ubufatanye mu burezi, ikoranabuhanga, ubuzima n’iterambere ry’ubukungu, mu gihe hateganyijwe inama izahuza impuguke z’ibihugu byombi kugira ngo zungurane ibitekerezo ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu burezi.

Sammyart Useramasaha 22 yashize
Flávio Bolsonaro Nyuma yo Gukubitwa Inshuro Mumatora Muri Brazil Yemerewe  USA Viza .
Hanze

Flávio Bolsonaro Nyuma yo Gukubitwa Inshuro Mumatora Muri Brazil Yemerewe USA Viza .

Washington, Amerika | 27 Ukwakira 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye ko Senateri Flávio Bolsonaro wa Brazil n’umuryango we bahabwa viza zibemerera kwinjira muri Amerika, nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida yabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026. Ibi byatangajwe n’abayobozi ba Amerika babwiye CNN, mu gihe Bolsonaro yari amaze kuva muri Brazil mu gihe yari asabwe gushyikiriza inzego z’ubutabera pasiporo ze.

Sammyart Useramasaha 22 yashize
Tariki nk’iyi 1946 ni bwo Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami, asiga isengesho ry’amateka.
Rwanda

Tariki nk’iyi 1946 ni bwo Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami, asiga isengesho ry’amateka.

Tariki ya 27 Ukwakira 1946, Umwami Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami mu muhango wabereye i Nyanza, asengera igihugu n’abaturage bacyo, agaragaza icyifuzo cy’uko Abanyarwanda bagendera ku mahame y’ubuvandimwe, amahoro, ubutabera n’iterambere.

Sammyart Useramasaha 18 yashize