APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC
Siporo

APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 63 min gusoma
APR FC yatsinze AS Muhanga, ikomeza kwegera Al Hilal SC
Sanga:
writer.umunsi.com

APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

Umukino watangiye amakipe yombi akina yihuta ashaka igitego hakiri kare, ariko uburyo bufatika bwo gutsinda bukomeza kubura. Nyuma y’iminota 15, umuvuduko waragabanutse, umukino ujya gukinirwa cyane hagati mu kibuga.

Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 23, gitsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira yari ahawe na Daouda Yussif, awushyira neza mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa, AS Muhanga yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko amahirwe yabonaga ntiyabyajwe umusaruro. Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi bayo b’imbere bakomeza kubura amahirwe. Ku munota wa 64, AS Muhanga yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Twizeyimana Martin Fabrice ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, ihita imuvamo umutuku.

Nubwo yari yongereye imbaraga, APR FC ntiyabonye igitego cya kabiri, umukino urangira ari 1-0.

Iyi ntsinzi itumye APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 52, irushwa amanota abiri na Al Hilal SC iyoboye shampiyona. Ku rundi ruhande, AS Muhanga yakomeje kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 21.

Mu wundi mukino wabaye, Gorilla FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize