Interahamwe zamutwikiye mu byatsi ntiyapfa: Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe zamutwikiye mu byatsi ntiyapfa: Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 74 min gusoma
Interahamwe zamutwikiye mu byatsi ntiyapfa: Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu
Sanga:
writer.umunsi.com

Ngiruwonsanga Théoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya bukomeye bw’uko yagiye arokoka urupfu inshuro nyinshi, harimo n’igihe Interahamwe zamutwikiye mu byatsi yari yihishemo ariko ntibimwice.

Yabitangaje ku wa 7 Mata 2026 ku Kigali Genocide Memorial, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1994, Ngiruwonsanga yari afite imyaka 14. Nyuma y’urupfu rwa Juvénal Habyarimana, umuryango we wahise utangira gutekereza uburyo wahunga, kuko bari bazi ko ibikurikiyeho atari amahoro.

Yahunganye na se, mukuru we n’undi mwana, bajya mu gace ka Mukoma ku rusengero rwa ADEPR, ariko bahageze basohorwa n’abari baruhungiyemo, bababwira ko badashaka ko amaraso y’Abatutsi amenekera aho.

Se yabasize abasezeraho, arababwira ngo bajye kwa masenge, ariko ntiyongeye kumubona ukundi.

Bageze aho bajya, nabwo ntibahabona umutekano. Interahamwe zatangiye kubakusanyiriza hamwe, zishuka abagabo ko zigiye kubacungira umutekano, zibicira hamwe zibafungiranye muri segiteri, zibamenamo lisansi zinabateramo gerenade.

Ngiruwonsanga we yari mu bana n’abagore bahungiye ku rusengero rw’Abadivantisiti, aho Interahamwe zababwiye ko zigiye guha abana ibiryo, zibashyira ku murongo zibajyana kubica.

Ati: “Twari abana barenga 120. Interahamwe yitwaga Gasota yashyize igiti ku mwobo, akajya afata umwana akamuca umutwe, ukagwamo.”

Yari ageze hafi kwicwa, ariko umwe mu bari aho aramukura muri uwo murongo amujyana iwe, amugira inama yo guhunga kuko aho hantu nta wuharokokera.

Nyuma yo kuhava, yagerageje gusubira i Shangi, ariko mu nzira bahuye n’Interahamwe zibakurikirana. Yihishe mu ishyamba, ariko baza kubatwika babatwikira mu byatsi.

Ati: “Batwitse cya kirundo cy’ibyatsi twarimo. Umwotsi watumye tubura umwuka, ariko umuriro ntiwatugeraho kuko hasi hari hari amazi.”

Yongeye guhura n’urupfu aho yafashwe n’Interahamwe zari kuri bariyeri, ariko zibanza kujya gusangira inyama n’inzoga zimusiga aho, abasha kubacika.

Yageze ku Kiliziya i Shangi aho hari hahungiye abantu ibihumbi byinshi, basanga na nyina n’abavandimwe be bariyo. Ariko ntibyari ubuhungiro kuko Interahamwe zaje zibagabaho igitero zikoresheje intwaro gakondo, zica benshi.

Ngiruwonsanga yarokotse yihishe munsi y’imirambo. Nyuma Interahamwe zamujyanye kumwica zimuhaye mugenzi we biganaga ngo abe ari we umwica.

Ati: “Yambwiye ati ‘ndakwica Abatutsi mwaremewe gupfa’, ariko tugeze hafi y’aho biciraga abantu aratinya, ndamucika niruka.”

Yaje kugera ku musozi wa Nyarushishi aho Croix-Rouge na UNHCR batangiye kubafasha, nubwo Interahamwe zakomeje kugerageza kubica.

Yavuze ko hari n’abasirikare b’Abafaransa baje muri icyo gihe, ariko aho kubarinda bamwe bafataga abagore ku ngufu cyangwa bagashyigikira Interahamwe.

Yagize ati: “Iyo Rwanda Patriotic Front itaza, nanjye mba ndi mu rwibutso.”

Nyuma yo kurokoka, Ngiruwonsanga yakomeje ubuzima, ariga agera no muri kaminuza, yubaka umuryango, akaba afite umugore n’abana bane.

Ashimira uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside, ndetse akavuga ko ubuzima n’icyizere byagarutse ku barokotse, nubwo amateka babayemo atazibagirana.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize