Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zatanze ubuvuzi ku bagororwa ba Bria
Izindi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zatanze ubuvuzi ku bagororwa ba Bria

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 253 min gusoma
Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zatanze ubuvuzi ku bagororwa ba Bria
Sanga:
writer.umunsi.com
Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zatanze serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa bo mu Igororero rya Bria, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza yabo no kubungabunga ubuzima bwabo. Iki gikorwa cyabaye ku wa 24 Gashyantare 2026, gikorwa n’ingabo ziri muri Rwanda Battle Group 8 zikorera i Bria. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi, ndetse n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza. Abagororwa bahawe ubuvuzi butandukanye burimo kuvura indwara zisanzwe, iz’amenyo, kwita ku buzima bw’abagore n’izindi serivisi zikenewe. Iki gikorwa cyari kigamije gufasha abagororwa kubona ubuvuzi bw’ibanze, cyane cyane ko bakunze guhura n’imbogamizi zirimo ibura ry’imiti. Ubuyobozi bw’igororero bwashimye ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ubuvuzi bwatanzwe ari inkunga ikomeye, kuko iyo abagororwa barwaye bajyanwa ku bitaro bakandikirwa imiti ariko kuyibona bikagorana. Kuba izo serivisi zatangiwe aho bafungiye byabafashije kubona ubuvuzi ku buntu kandi bwihuse. Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, hasobanuwe ko ibikorwa nk’ibi biri mu nshingano zo kurinda no gufasha abasivili. Uretse kubungabunga umutekano, zikomeza no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, harimo no kwita ku buzima bw’abagororwa. Iki gikorwa cyongeye kugaragaza uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro, aho zifasha mu gusigasira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere agaciro k’ikiremwamuntu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize