Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 24 min gusoma
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
Sanga:
writer.umunsi.com

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini ndangasano ‘DNA Test’ hagati ye n’uyu mwana.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Mu nyandiko y’ikirego cye, Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.

Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe. Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu mu mategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.

Ikindi Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko muri iki kirego ni uko, mu bushishozi bwarwo, rutegeka ko hakorwa ibizamini ndangasano bizwi nka DNA hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe. Avuga ko ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe Vestine yaranze ko ahura n’umwana, ndetse bikamufasha gukomeza gukora inshingano ze nk’umubyeyi.

Umwe mu bantu ba hafi y’uruhande rwa Ishimwe Vestine ufite amakuru kuri uru rubanza, yabwiye IGIHE ko batumva ukuntu uyu mugabo arega asaba ko hakorwa bya DNA yarangiza akanasaba kwerekwa umwana.

Uruhande rwa Ishimwe Vestine ruhamya ko impamvu uyu mugabo yakaregeye asaba gupimisha DNA ari uko yari kuba atemera umwana cyangwa akaregera ko umwana we yaba yanditse ku wundi mugabo. Aha bavuga ko uyu mugabo yakabaye aregera Urukiko agaragaza ko atemera umwana wenda, byazaba ngombwa ko se w’umwana amenyekana bikaba ari bwo biba ngombwa gupima DNA.

Ikindi kirego uruhande rwa Ishimwe Vestine rusanga yakaregeye ni uko yaba yemera umwana ahubwo agasaba kumwerekwa. Ibitabaye ibyo, Uruhande rwa Ishimwe ruvuga ko bakeka Idrissa Ouedraogo ashaka ko habaho ibipimo bya DNA ibisubizo akazabyifashisha mu kongera gushaka ibyangombwa byo kujya muri Canada cyane ko yigeze kubigerageza mu 2025 bikanga.

Ku bijyanye no kwanga kumwereka umwana, uyu waduhaye amakuru yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine na mbere ntacyo birutwaye kwereka umwana se, ariko bakongeraho ko bagize impungenge nyuma yo kubona ko atamwemera. Ikindi cyatumye batamuha amafoto y’umwana cyangwa ngo abe yamwerekwa bagahamya ko ari ukumurinda ko yahita abishyira ku mbuga nkoranyambaga nkuko akunze kubigenza.

Uyu yongeyeho ko uhagarariye Ishimwe Vestine yitabye Urukiko agiye kurumenyesha ko mu gihe babitangaho umurongo biteguye kwereka Idrissa Ouedraogo umwana we ariko yamushyira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga akaba yabiryozwa.

Byitezwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki 7 Ukwakira 2026.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Minisitiri Dr Bizimana yasabye abasoje ibihano bya Jenoside kubwiza imiryango yabo ukuri
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Dr Bizimana yasabye abasoje ibihano bya Jenoside kubwiza imiryango yabo ukuri

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abagore 78 bitabiriye icyiciro cya cyenda cy’amahugurwa agenewe abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusoza ibihano, kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubwiza ukuri abo mu miryango yabo basanze bacyinangiye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize