Imipaka w’u Rwanda na Congo wafunzwe
INKURU NYAMUKURU

Imipaka w’u Rwanda na Congo wafunzwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 177 min gusoma
Imipaka w’u Rwanda na Congo wafunzwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Amakuru aremeza ko imipaka ihuza u Rwanda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamazegufungwa ku bw’impamvu zicyorezo cya Ebola nyuma y’aho tubatangarije ko icyo cyorezo cyamaze kwica abagera kuri 80 byumwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibyo kuba imipaka yafunzwe byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Mulindwa Prosper ubwo yaganiraga na Ukwezi tv ku murongo wa Telefone kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026.

Mulindwa Prosper yagize ati:”Yego , hano mu Karere ka Rubavu  umupaka wose wafunzwe haba la Cloniche , haba ‘Puwaruru’, haba Kabuhanga , ni umupaka wose. Ni icyemezo cyafashwe n’u Rwanda kigendanye no gukumira icyorezo cya Ebola kiri muri Congo , ngirango mwagiye musoma ibinyamakuru ko muri Congo icyorezo cya Ebola kihamaze iminsi kandi hari amakuru y’uko kiri no mu bice byegereye u Rwanda”.

Mulindwa Prosper yakomeje avuga ko abari bambutse batarabuzwa gutaha. Ati:”Hari imikoranire y’inzego , Umunyarwanda ntabwo wamubuza gutaha iwabo , igihe cyose akeneye gutaha arataha ariko haba hari ingamba zateganyijwe ku mupaka z’ubuzima , gusuzumwa noneho abaganga bakamukurikirana ariko agataha biremewe  …. Ni nk’uko n’Abanyecongo batari iwabo bemerewe gutaha kandi biba ari ugufunga umupaka igihe gito kugira ngo turebe niba koko twiteguye gukurikirana urujya n’uruza rw’abantu mu buryo budashobora guteza ibibazo icyo cyorezo kikatwinjirira”.

Kubyerekeye kuba hari abarashyirwa mu kati , Mayor wa Rubavu yavuze ko ibyo bifite urwego rubishinzwe (RBC), bityo ko ari bo bazi uko bakurikirana abakekwaho kwandura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kandi yasabye abaturage kuba bahagaritse kujya muri Congo bakubahiriza icyemezo cyafashwe bagakomeza gukora ibikorwa byabo bisanzwe ndetse bakirinda kugira ubwoba kuko nta cyorezo kiri mu Rwanda ariko ko ari ugukumira.

‎Kugeza ubu , Icyorezo cya Ebola kimaze kwica abantu bagera kuri 80 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko byakomeje gutangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye.

umupaka-14.jpg

‎Amakuru avuga ko hamaze kuboneka abantu bagera kuri 246 banduye Icyorezo cya Ebola, mu Migi imwe n'imwe ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nka  Mongwalu ndetse na Rwampara nk'uko byatangajwe na "Africa Centres for Disease Control and Prevention".

Ubuyobozi bwa Uganda nabwo bwatangaje ko habonetse umuntu umwe wanduye icyo cyorezo agikuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ngo akaba yarapfuye ku wa Kane azize iyo ndwara. Uwapfuye akaba ari umusaza w'imyaka 59.

‎Ebola yagaragaye bwa Mbere mu 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'ubu , bikavugwa ko yaturutse ku gacurama. Ni ku nshuro ya 17 icyo cyorezo cyishe abantu muri icyo Gihugu ndetse akaba ari Icyorezo cyandurira mu gukoranaho.

Ebola ni icyorezo kitari cyabona umuti cyangwa urukingo nk'uko byatangajwe n'Umuryango wa World Health Organization (WHO), mu gihe amahirwe yo gukira icyo cyorezo kiri kuri 50%.

 Mu bipimo byakozwe ku ikubitiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byafatiwe ku Kigo cya 'Institut National de Recherche Biomédicale', aho mu bantu 20 bapimwe 13 basanzwemo icyo cyorezo nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima.

Nyuma y'aho icyo cyorezo kigaragariye , abantu banduye kimwe n'abandi baturage basabwe gukurikiza amabwiriza abafasha kutacyandura basaba n'uwibonaho ibimenyetso kugana kwa muganga.  Kugeza ubu ntabwo Leta ya Congo yari yatangaza iby'icyo cyorezo.Mu myaka 50 ishize abantu bagera ku 15,000 baturuka mu Bihugu byinshi by'Isi bamaze kwicwa nacyo. Muri Congo , abagera ku 2,300 bamaze gupfa mu myaka ya 2018 na 2020.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize