Imbuga nkoranyambaga muri Gabon zahagaritswe kubera amakuru y’ibihuha
Ikoranabuhanga

Imbuga nkoranyambaga muri Gabon zahagaritswe kubera amakuru y’ibihuha

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 183 min gusoma
Imbuga nkoranyambaga muri Gabon zahagaritswe kubera amakuru y’ibihuha
Sanga:
writer.umunsi.com

Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Gabon, ruzwi nka High Authority for Communication (HAC), rwatangaje ko imbuga nkoranyambaga zahagaritswe mu gihugu hose kugeza igihe kitazwi. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha n’ibishobora guteza umutekano muke. Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo ku wa 17 Gashyantare 2026, HAC yavuze ko hari amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ashobora guteza amakimbirane n’amacakubiri mu baturage.

Yagaragaje ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano n’ubumwe bw’igihugu. Mu mpamvu zatanzwe harimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no gutangaza amakuru bwite y’abantu hatabanje kubiherewa uburenganzira. Umuvugizi wa HAC, Jean-Claude Mendome, yavuze ko hari igenzura rikomeje gukorwa ariko ntiyatangaje urutonde rwose rw’imbuga zahagaritswe.

Icyakora, imbuga zikoreshwa cyane muri Gabon zirimo Facebook, WhatsApp na TikTok ni zo zavuzwe cyane mu zagize ibibazo by’imikorere nyuma y’iri tangazo. Iki cyemezo gifashwe mu gihe Gabon iyobowe na Brice Oligui Nguema, wagiye ku butegetsi nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu 2023 mbere yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu umwaka ushize. Kuva icyo gihe igihugu cyagiye gihura n’ibibazo birimo imyigaragambyo y’abarimu n’abakozi ba leta basaba kongererwa imishahara no kunoza imibereho yabo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, Agence France-Presse (AFP), byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hari imbuga nka Facebook na TikTok zatangiye kugira ibibazo byo kudakora neza, bigatuma abazikoresha batabasha kuzigeraho byoroshye. Abacuruzi bakorera kuri interineti batangaje ko iki cyemezo kizabagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane abishingikiriza ku mbuga nkoranyambaga mu kwamamaza no kugurisha ibicuruzwa. Bavuga ko guhagarika izi mbuga bishobora kubateza ibihombo no guhungabanya ubucuruzi bwabo, mu gihe bategereje ko ubuyobozi butangaza igihe izo serivisi zizongera gufungurwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 14
Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu
Ikoranabuhanga

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 8
Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 21
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 10
Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize