Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye
Ikoranabuhanga

Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 103 min gusoma
Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenAI cyatangaje uburyo bushya b’ubwenge buhangano cyise GPT-5. 4, cyivuga ko ari yo moderi yacyo ikomeye kandi ikora neza kurusha izindi cyari gisanzwe gifite. Iyi moderi igamije gufasha abantu mu mirimo y’umwuga no gutuma ibisubizo bitangwa n’ubwenge buhangano birushaho kuba byizewe kandi bisobanutse.

Kimwe mu bintu bishya by’ingenzi biri muri ubu buryo bushya, ni uko umuntu ashobora guhagarika igisubizo cya AI hagati mu gihe abonye ko irigutandukira kubyo yari yayibajije. Iyo umuntu abukoresheje muri ChatGPT, hifashishwa icyiswe thinking mode, aho ChatGPT ibanza gutekereza mu buryo bwimbitse mbere yo gutanga igisubizo gifatika. Ubu buryo kandi bubanza gutanga ibisobanuro by’ibanze mbere yo gutanga igisubizo cyuzuye.

Ibi bituma umukoresha ashobora guhita ayihagarika akayikosora mu gihe abonye ko iri gusobanura ibintu bitajyanye neza n’icyo yabajijwe. OpenAI ivuga ko GPT-5. 4 ifite ubushobozi bwihariye mu gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri internet.

Ibi bituma ishobora gusoma no gusesengura inyandiko nyinshi icyarimwe, ikagumana neza igitekerezo nyamukuru cy’ikibazo cyabajijwe n’umukoresha nubwo yaba iri gusuzuma inyandiko nyinshi cyane. OpenAI kandi yongeyemo uburyo bworohereza ibigo gukora akazi vuba aho yashyizeho uburyo bwo gukoresha ChatGPT muri Excel na Google Sheets. Ibi bituma ishobora gukora no gusesengura spreadsheets, gukora raporo z’inyungu, gusesengura amafaranga yinjira n’asohoka ndetse no gutegura inyandiko z’ishoramari.

GPT-5. 4 ubu yamaze gushyirwa muri ChatGPT, muri API ya OpenAI, ndetse no ku rubuga rwa Codex rufasha mu gukora porogaramu hifashishijwe AI. Hanashyizweho n’iyitwa GPT-5.

4-Pro. Mu bizamini byakozwe na OpenAI, ubu buryo bushya byagaragajwe ko burusha ubushobozi uburyo bukorshwa na ClaudeAI bwa Opus 4. 6 bigengwa na sosiyete Anthropic, cyane cyane mu bijyanye no gukoresha mudasobwa, siyansi ndetse n’imibare.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize