‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 197 min gusoma
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

‎Abahanga bemeza ko urukundo rutubakwa hagendewe ku buryo umuntu agaragara inyuma ahubwo ko rwubakwa hashingiye kubyo uwo muntu atanga n'uburyo abitangamo. Ku bagore benshi , uburyo umugabo atangamo ubutumwa bwe , uburyo aberekako abitayeho, n'uburyo afasha amarangamutima yabo nibyo bituma biyumva nk'abadasanzwe.

‎N'ubwo rero abantu batandukanye, ariko hari ibintu byumutse rwose , abantu benshi bakunda k'uwo bacuditse by'imbere.

‎1.Gutanga umwanya: Abantu benshi by'umwihariko abagore bakunda abagabo bagira umuco wo guha umwanya abo bashakanye , bakabatega amatwi, bakabumva kuburyo buri kimwe umugore yavuze uba ucyibuka. Guha umuntu umwanya wawe wose bituma abona ko ari uw'agaciro kandi ko yubashywe.

‎2.Kumwubaha: Kubahana ni ryo zingiro ry'urukundo rw'ukuri kandi ruzima. Mu kubahana habamo , guhana ibitekerezo gukuza umubano n'ibindi. Iyo umuntu akubaha ntabwo aba ashobora kukubwira nkana ibyo aziko bigushengura ngo abikore rimwe , Kabiri ,..

‎3.Ku kwitaho: Abagore bakunda abagabo bazi kubitaho cyane mu buryo budasanzwe. Mbese bakunda guhabwa umwanya wose mu bintu umugabo ana akora. Ikindi ibyo bijyana no kuba wafata umwanya ukamuhobera, ukamusoma ndetse ukamuha iby'agaciro ariko bitakamurusha, bituma yumva asanzwe.

‎4.Kumenya kuganira: Buri mugore wese aho ava akagera, akunda umugabo uzi kuganira kandi ufata umwanya rimwe na rimwe agatera urwenya. Mu byukuri  burya kumenya kuganira no gutebya ku mugabo bisusurutsa umutima w'umugore.

‎5.Gushimira: Abagore bakunda abagabo bazi kubashimira kuri duto baba bakoze cyangwa kuri byinshi baba bakoze. Gushimira ntabwo iteka biba bivuze impano n'ubwo nazo ari ingenzi cyane.

‎6.Umugabo uzi kubafasha mu marangamutima: Aha wenda wowe urabyumva cyane niba ufite uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana.  Umugabo ubasha gutega amatwi uwo bashakanye akabasha kumuha agaciro , akaba yamuha inama aho ziri ngombwa , akamufasha gukemura ibibazo bye bwite , ndetse akaba umujyanama we mwiza uwo arakundwa cyane ndetse niwe abagore benshi baba bashaka.

‎7.Uwo kumarana nawe igihe kandi wo kwizerwa: Ntabwo wakumva uburyo abagore bakunda umugabo ubaha umwanya uhagije ndetse bagakunda cyane umugabo bizera bakaba bashobora kumubitsa amabanga yose.  bafite. Umugore w'umuhanga abasha kwizera uwo bashakanye n'aho umupfapfa we amujyana ahandi.

‎Mu byukuri nta buryo ntamakemwa buriho bwo kwita k'uwo mwashakanye ariko ubwo ukoresha nibwo bwiza kandi bukomeze niba ubona bumunyura wongere n'ubu wahawe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana
Inkuru z'urukundo

NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko yaratwandikiye adusaba ko twagaragaza ko akeneye umukunzi , umugabo cyangwa umusore waba witeguye gukundana na we no kubana na we nk’umugore n’umugabo akaba yaboneraho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 14

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize