Elon Musk yanenze Hollywood ku bwa Lupita uzakina muri Filime y'arenga 365,132,656,500 RWF
INKURU NYAMUKURU

Elon Musk yanenze Hollywood ku bwa Lupita uzakina muri Filime y'arenga 365,132,656,500 RWF

Admin User2026 Gicurasi 2313 min gusoma
Elon Musk yanenze Hollywood ku bwa Lupita uzakina muri Filime y'arenga 365,132,656,500 RWF
Sanga:
writer.umunsi.com

Elon Musk uri mu batunze agatubutse ku Isi, yinjiye mu mpaka zikomeye ziri kuvugwa ku Isi nyuma y’uko umukinnyi wa filime ukomoka muri Kenya, Lupita Nyong’o, ahawe gukina ari "Helen of Troy" muri filime nshya ya Christopher Nolan yitwa The Odyssey, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika.

Umwe mu bakobwa beza ku Isi Lupita Nyong’o wakuriye i Nairobi muri Kenya akaba n’umukobwa wa Guverineri wa Kisumu, Peter Anyang’ Nyong’o, yahuye n’abanenga bikomeye icyemezo cyo kumuha gukina ari Helen of Troy, bavuga ko bidahuye n’amateka ya kera y’Abagiriki aho uwo mwamikazi akunze gushushanywa nk’umuzungu.

Elon Musk yavuze ko Abagiriki basuzuguwe

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Elon Musk yavuze ko Christopher Nolan “yasuzuguye cyane Abagiriki” kubera guha Lupita Nyong’o uwo mwanya. Yanabigereranyije no kuba umuntu yashyira umukinnyi wa filime w’umuzungu muri filime agakina ari Shaka Zulu, umwe mu bayobozi b’ibyamamare muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yaho, Musk yakomeje anashinja Nolan kuba “umuntu urwanya abazungu”, avuga ko yahisemo abakinnyi b’amoko atandukanye kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana ibihembo bikomeye bya sinema nka Oscars.

Lupita yavuze ko iyi filime ari inkuru y’Isi yose

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Elle, Lupita Nyong’o yavuze ko yishimiye cyane guhabwa uyu mwanya kuko Helen of Troy ari umwe mu bantu bazwi cyane mu mateka ya sinema n’ubuvanganzo.

Yagize ati: “Natewe ishema no guhabwa uyu mwanya. Helen of Troy ni umuntu w’icyamamare mu nkuru za kera.” Lupita yasobanuye ko The Odyssey ari inkuru y’igitangaza irenga imipaka n’umuco umwe, bityo ko kuba harimo abakinnyi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi ari ibintu bisanzwe.

Ati: “Abakinnyi b’iyi filime bahagarariye isi dutuyemo. Ntabwo nkiri mu guhora nsubiza abanenga ibyo nkora.” Yanongeyeho ko atajya atekereza ku bantu bose batamukunda, ahubwo ko yifuza gukomeza gukora ibyo yemera no kubaka ejo heza muri sinema.

Filime ishobora kuzinjiza miliyari zirenga imwe y’Amadolari

Nubwo iyi filime iri guteza impaka zikomeye, abasesenguzi bavuga ko The Odyssey ishobora kuba imwe muri filime zikomeye Hollywood izagira mu mwaka wa 2026. Raporo zitandukanye zigaragaza ko The Odyssey ishobora kwinjiza hagati ya miliyoni 800$ na miliyari 1.2$ ku Isi yose.

Iyi filime igaragaramo ibyamamare bikomeye muri Hollywood nka Matt Damon, Tom Holland, Anne Hathaway, Robert Pattinson, Zendaya ndetse na Charlize Theron. Lupita Nyong’o si ubwa mbere agaragaye muri filime zikomeye ku rwego rw'Isi. Yamamaye cyane muri filime "12 Years a Slave" yamuhesheje igihembo cya Oscar, aba umukinnyi wa mbere ukomoka muri Kenya wegukanye icyo gihembo.

Yanagaragaye muri filime zikomeye zirimo Black Panther na Star Wars: The Force Awakens, zakunzwe cyane ku Isi yose.

f6c0979151e264c5644072a09a4b8c2f.webp

5a05631d-0909-49ef-b11c-08974c4f24d5.avif

ratio3x2_960.webp

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize