Drake yakoze amateka mashya mu muziki arenga kuri Michael Jackson
INKURU NYAMUKURU

Drake yakoze amateka mashya mu muziki arenga kuri Michael Jackson

UWAYO Eddy2026 Gicurasi 2810 min gusoma
Drake yakoze amateka mashya mu muziki arenga kuri Michael Jackson
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuraperi w’ikirangirire Drake yongeye gukora amateka akomeye mu muzika nyuma yo gusohora album ye nshya ICEMAN, yamufashije kwandika amateka mashya kuri Billboard no kurenga bamwe mu bahanzi b’ibihangange barimo Michael Jackson.

Ni icyumweru cyabaye amateka kuri Drake, kuko album ye ICEMAN yahise ifata umwanya wa mbere kuri Billboard 200, inamuhesha kuba umuhanzi w’umugabo ukora wenyine ufite indirimbo nyinshi zigeze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100.

Ibi byabaye nyuma y’uko indirimbo ye “Janice STFU” ifashe umwanya wa mbere kuri uru rutonde, bituma Drake ageza  umubare w’indirimbo 14 ze zabaye iza mbere, arenga Michael Jackson wari umaze imyaka myinshi kuri iyo ntebe.

Mu buryo bwo kwizihiza ayo mateka, Drake yashyize amashusho kuri Instagram Story ye agaragaza uburyo yari mu byishimo bikomeye, akikijwe n’imitako y’ubururu n’ifeza byari bifite insanganyamatsiko ya ICEMAN.

Muri ayo mashusho kandi hagaragayemo poster nini iri mu nzu ye i Toronto, yanditseho ibikorwa byose byamugejeje ku mwanya wa mbere mu rugendo rwe rwa muzika.

Drake yanditse amagambo akomeye agaragaza icyizere afitiye urugendo rwe agira ati: “Amateka yacitse yitiriwe izina ryanjye.”

Album ICEMAN yabaye album ya 15 ya Drake igeze ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200, ibintu byatumye arenga Jay-Z mu mubare wa album za mbere ku baraperi.

Uyu muraperi ntiyagarukiye aho gusa, kuko ku wa 15 Gicurasi yasohoye album eshatu icyarimwe zirimo ICEMAN, HABIBTI na MAID OF HONOUR, zose zihita zifata imyanya itatu ya mbere kuri Billboard 200.

Ni ubwa mbere mu mateka umuhanzi umwe afashe imyanya itatu ya mbere icyarimwe kuri uru rutonde rukomeye rwa muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imibare yatangajwe na Luminate igaragaza ko ICEMAN yagurishijweho units zirenga 463,000 mu cyumweru cya mbere gusa, mu gihe HABIBTI na MAID OF HONOUR zo zagurishijweho 114,000 na 110,000.

Drake kandi yongeye gukora andi mateka kuri Billboard Hot 100 aho afite indirimbo 42 ziri kuri uru rutonde mu cyumweru kimwe, ibintu byatumye arenga Morgan Wallen wari ufite ako gahigo.

Muri izo ndirimbo, icyenda ziri mu icumi za mbere, ibintu bikomeje kwerekana uburyo Drake akomeje kuganza uruganda rwa muzika ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muraperi kandi yabaye umuhanzi wa mbere ugejeje indirimbo zirenga 400 kuri Billboard Hot 100 mu mateka ya muzika, ibintu byatumye abakunzi be bavuga ko ari umwe mu bahanzi bakomeye isi yagize mu bihe bya none.

Nubwo Drake yakoze aya mateka yose, itsinda rya The Beatles ni ryo rigifite rekord y’indirimbo nyinshi zabaye iza mbere kuri Billboard Hot 100, kuko rifite indirimbo 20 zafashe uwo mwanya.

Drake.jpeg

0x0.webp

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize