Donald Trump yarakaye cyane nyuma y’ibyamuvuzweho muri Grammy Award
Izindi nkuru

Donald Trump yarakaye cyane nyuma y’ibyamuvuzweho muri Grammy Award

Umunsi com2026 Gashyantare 23 min gusoma
Donald Trump yarakaye cyane nyuma y’ibyamuvuzweho muri Grammy Award
Sanga:
writer.umunsi.com

Presdent wa Leta Zunze Ubumwe Za America yarakariye bikomeye uwari umusangiza w’amagambo mu birori bya Grammy Awards byaraye bibaye mu ijoro ryakeye bikabera muri Crypto. com Arena i Los Angeles muri Amerika. Perezida Trump biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yanditse ubutumwa burebure agaragaza ukuntu ibirori bya Grammy Awards byatakaje agaciro ndetse havugiwemo n’ibinyoma byinshi haba kuri we no ku bandi barimo uwahoze ari Presdent wa Leta Zunze Ubumwe za America Bill Clinton.

Mu ibaruwa ndende yuje uburakari, Presdent Trump yagize ati:“Ibihembo bya Grammy byabaye bibi, ntibinacyinarebwa! CBS ni inyamahirwe ko iyi myanda itakigaragara ku miyoboro yayo”. “Uwayoboraga ibi birori, Trevor Noah, uwo yaba ari we wese, arimo kuba mubi nk’uko Jimmy Kimmel yari ameze mu bihembo bya Academy awards aho atitwaye neza ndetse yarari hasi cyane.

Noah yavuze ibinyoma kuri njye Donald Trump na Bill Clinton ko twigeze kumara igihe ku kirwa cya Epstein”. Yakomeje agira ati:”IBINYOMA bisa!!! Si nshobora kuvugira Bill, ariko njye sinigeze njya ku Kirwa cya Epstein, cyangwa hafi yaho hose, kugeza ku magambo y’uyu mugoroba yuzuye ibinyoma no gusebanya, sinigeze nshinjwa kujyayo, yewe n’itangazamakuru ry’ibinyoma ntiryigeze ribimbeshya”.

Trump yagaragaje Noah nk’umuhombyi. Ati:”Noah, umuhombyi wuzuye, akwiye gushyira ukuri ahagaragara kandi akabikora vuba. Birasa n’aho ngiye kohereza abanyamategeko banjye kurega uyu mukene, udafite impano ndetse w’igicucu.

Mubaze George Slopadopolus n’abandi uko byabagendekeye. Munabaze na CBS! Itegure Noah, ngiye kuza gutebya nawe!

Perezida DJT”. Ibi byabaye nyuma y’uko ubwo yarari mu birori bya Grammy awards mu ijoro ryakeye, M. C noah yanyujijemo akavuga asa n’utebya ati:”Iyi niyo Grammy Awards buri muhanzi wese aba yifuza, cyane ndetse nk’uko Trump yifuza Greenland.

” Yakomeje asa nutebya aribyo byanarakaje Trump cyane aho yagize ati:“Ndetse biranumvikana cyane kuko ikirwa cya Epistein kitagihari, akeneye ikindi kirwa gishyashya azaza ajyanaho na Bill Clinton. ” Abantu benshi bagiye babona ibi mu buryo butandukanye ndetse hategerejwe kureba ikiri bukurikire hagati ya presdent trump na Trevor Noah ndetse na grammy awards muri rusange. UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize