Bamwe mu bakinnyi ba Argentine  basabiwe  kudakina umukino wanyuma w’Igikombe cy’Isi
INKURU NYAMUKURU

Bamwe mu bakinnyi ba Argentine basabiwe kudakina umukino wanyuma w’Igikombe cy’Isi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 163 min gusoma
Bamwe mu bakinnyi ba Argentine  basabiwe  kudakina umukino wanyuma w’Igikombe cy’Isi
Sanga:
writer.umunsi.com

Umwuka mubi wa politiki winjiye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi nyuma y’aho ikipe ya Argentine itsinze u Bwongereza ibitego 2-1, igakatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzayihuza na Espagne tariki ya 19 Nyakanga 2026.

Abanyapolitiki bo mu Bwongereza, cyane cyane abo mu Ishyaka rya Liberal Democrat, bari gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) guhagarika abakinnyi b’ingenzi ba Argentine kugira ngo batazakina umukino wa nyuma.

Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’aho abakinnyi barimo Nicolas Otamendi, Giovani Lo Celso na Lisandro Martinez bagaragaye bafite igitambaro kinini cyanditseho amagambo agira ati “Las Malvinas son Argentinas”, asobanuye ngo “Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine.”

Ibi birwa biri mu majyepfo ya Atlantique byahanganishije Argentine n’u Bwongereza mu 1982, aho ibihugu byombi byashakaga kubigenzura. Abongereza baratsinze, babigenzura kuva icyo gihe, gusa iyo ntambara yahitanye abantu barenga 900.

Imyitwarire y’abakinnyi ba Argentine ihabanye n’itegeko rya kane rya FIFA ribuza abakinnyi b’umupira w’amaguru kugaragaza ibitekerezo, amashusho n’ibirango bya politiki, ndetse no kuririmba indirimbo za politiki.

Iri tegeko ni ryo Umuyobozi w’Ishyaka Liberal Democrat, Ed Davey, yashingiyeho asaba FIFA guhagarika abakinnyi bose ba Argentine bagaragaye bafashe iki gitambaro.

Davey yibukije FIFA ko muri Kanama 2024, Rodri na Álvaro Morata bo muri Espagne bahanishijwe kudakina umukino umwe mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), bazira kuririmba bati “Gibraltar ni iya Espagne.”

Yagize ati: “Itegeko ngengamyitwarire rirasobanutse cyane mu bijyanye n’ubushotoranyi bukorerwa mu kibuga. Aba bakinnyi bagomba kubuzwa gukina umukino wa nyuma ku Cyumweru. Ntabwo ruhago ikwiye kugirwa igikoresho cy’ubushotoranyi.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, byabajijwe uko yakiriye imyitwarire y’abakinnyi ba Argentine, bisubiza ko nubwo igihugu cyabo cyasezerewe muri iri rushanwa, ibyo bidakuraho ko ibi birwa ari iby’u Bwongereza.

Umuvugizi wa Starmer yatangaje ko uyu muyobozi ashyigikiye ko FIFA ikora iperereza ryimbitse ku myitwarire y’aba bakinnyi, kuko umupira w’amaguru ugomba gutandukanywa na politiki.

Visi Perezida wa Argentine, Victoria Villarruel, yashyigikiye abakinnyi bagaragaye bafite iki gitambaro, agaragaza ko nubwo habaho kugerageza kubacecekesha, ukuri k’uko ibirwa bya Falkland ari iby’Argentine kutazasibangana.

Villarruel yagize ati: “Ibirwa bya Falkland ni ibya Argentine! Bagerageza kuducecekesha muri sitade, ariko bibagirwa ko uku kuri tugutwara mu maraso no mu mitima yacu.”

Mu gihe u Bwongereza bukomeje gushyira igitutu kuri FIFA, biravugwa ko iri shyirahamwe riri gutekereza gukora iperereza ku bakinnyi ba Argentine, kandi ko bashobora guhanwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize