Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa
Inkuru ku Rwanda

Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 214 min gusoma
Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko impaka zaterwaga n’imyambarire y’abakobwa n’abagore mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi zasize isomo rikomeye, ririmo gukomeza kwigisha abasore n’abagabo “kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa”.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rwitabiriye ikiganiro ‘Meet The President’, cyahuje Perezida Paul Kagame n’urubyiruko muri BK Arena.

Mu byo Minisitiri Utumatwishima yagarutseho harimo ingingo y’imyambarire y’abakobwa n’abagore yateje impaka mu mpera za Kanama 2026, cyane cyane nyuma y’uko hari abakobwa bangiwe kwinjira mu gitaramo cy’umuhanzi Diamond Platnumz kubera imyambaro bari bambaye.

Iyi ngingo yakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abantu, bamwe bashyigikira ko abategura ibitaramo bagira amabwiriza agenga imyambarire, mu gihe abandi bagaragazaga ko umuntu akwiriye guhabwa uburenganzira bwo guhitamo icyo yambara.

Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nubwo ibitekerezo bagaragaje kuri iyi ngingo bitashimishije buri wese, byabahaye umwanya wo gutega amatwi urubyiruko no kwakira ibitekerezo byarwo.

Yasobanuye ko mu butumwa bari baratanze, bagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma umuntu atakaza ubushishozi, akishora mu bikorwa atari asanzwe ateganya, bityo bikaba byamushyira mu kaga ko gukorerwa ibikorwa bimugiraho ingaruka.

Yagize ati: “Iyo wasinze ushobora gukora ibintu biteye isoni utateganyaga, hari abagufatirana mu ntege zawe bakaba bagukoresha amakosa. Tubagira inama ko byaba byiza iyo ugiye gutarama wajyayo wambaye ibyatuma wisanzura ariko udasamaye, ntabwo babikunze cyane.”

Yakomeje avuga ko hari abamunengaga kuri iyi ngingo ndetse bakavuga ko bazamurega nibaramuka babonye umwanya wo guhura n’Umukuru w’Igihugu imbonankubone. Ibyo byatumye aboneraho umwanya wo kwivugaho ko na we yari akwiye kwemera ko ibyo bitekerezo byakuruye impaka.

Ati: “Icyakora twabateze amatwi, benshi batugaragariza ukuri kuri mu byo bavuga, idirishya ryo kuganira turarifungura. Isomo twakuyemo ni uko tugomba gukomeza kwigisha abasore n’abagabo kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa.”

Mu butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima, hagaragayemo ko nubwo impaka zishingiye ku myambarire zishobora gutuma abantu batumvikana, ibiganiro hagati y’impande zitandukanye bishobora gufasha mu gusobanukirwa ibibazo no kubishakira ibisubizo.

Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’umutekano n’icyubahiro by’abakobwa n’abagore kidakwiye kureberwa gusa mu myambaro bambara, ahubwo ko hakenewe no kwigisha abasore n’abagabo kububaha.

Ibi bishyira mu mwanya wa mbere inshingano za buri wese mu kubaka umuryango urimo ubwubahane, aho imyambarire y’umuntu idakoreshwa nk’impamvu yo kumusuzugura, kumushyira mu kaga cyangwa kumukorera ibikorwa atifuza.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Utumatwishima yanagarutse kuri gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko ari imwe mu ngingo ziri mu biganiro bigamije guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko.

Ni muri urwo rwego havuzwe na gahunda ya ‘Sober Gen’, igamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibisindisha no gufata ibyemezo birengera ubuzima bwarwo.

Ikiganiro ‘Meet The President’ cyabaye umwanya ku rubyiruko wo kuganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo birureba, ibitekerezo byarwo n’uruhare rushobora kugira mu iterambere ry’igihugu.

Ku bijyanye n’impaka z’imyambarire, ubutumwa Utumatwishima yasize bwibanze ku isomo avuga ko rikwiye gukomeza guhabwa urubyiruko: kubaha umubiri w’umukobwa no kumva ko buri wese afite inshingano zo kubaka umuco w’ubwubahane.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki
Iyobokamana

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.

Sammyart Useramasaha 2 yashize
Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?
Imyidagaduro

Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?

Umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu,Umunyamerika Leon Festinger, , ni we washyizeho inyigisho izwi nka Social Comparison Theory mu 1954. Iyi nyigisho isobanura uko abantu bakunze kwisuzuma no gusuzuma agaciro kabo bagereranya ubushobozi, ibitekerezo n'imiterere yabo n'iby'abandi.

Sammyart Useramasaha 9 yashize
Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
INKURU NYAMUKURU

Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi

Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Hanze

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru
Imikino

Ikipe ya PSG na Barcelona zigiye kwisobanura mu mukino ukomeye ku rwego rwo hejuru

Ikipe ya Paris Saint-Germain na FC Barcelona zigiye guhurira mu mukino utegerejwe na benshi muri UEFA Champions League, aho aya makipe yombi agaragaza ubushobozi bukomeye mu busatirizi ndetse akaba ari yo ari imbere mu yandi mu bitego amaze gutsinda muri iyi shampiyona.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize