





Muri Kayonza, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera (yahoze ari Akagera Game Lodge), Dr Christophe Asaba Muyoboke, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Kiyonza. Mu gihe kandi uwasize amapeti ya gisirikare, Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi, yatorewe gukora nka ushinzwe umutekano mu mudugudu, ibintu byatunguye no gushimisha benshi.

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), barimo ba ofisiye n’abafite andi mapeti, ku wa 2 Ugushyingo 2026 basoje imyitozo y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe imaze amezi atandatu. Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare gitangirwamo imyitozo y’ibanze cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.

Umunya-Espagne Lamine Yamal ukinira FC Barcelona yegukanye igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu mupira w’amaguru w’abagabo, mu birori bya Ballon d’Or byabaye ku wa 26 Ukwakira 2026 i Londres mu Bwongereza. Yamal abaye umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo inshuro eshatu zikurikiranya, nyuma yo kugitwara mu 2024, 2025 na 2026.

Ese wifuza kumenyana n’abantu bashya, gusangiza abandi ibitekerezo byawe, kumenyekanisha ibikorwa byawe no kwidagadurira ku rubuga ruhuza abantu bo muri Afurika by'umwihariko no hirya no hino ku Isi kandi ukabasha no gutsindira amafaranga binyuze muri Poins na Challenge ? UWA Social ni urubuga ukwiriye kugeraho uyu munsi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald John Trump i Washington DC ,USA Tariki 21 Ukwakira 2026 yongeye kugirana amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ibibazo ku Burusiya, aho yabise “abanyamakuru b’ibicucu” ndetse akababwira ko “nta kintu na kimwe bazi.”Batangangaza ibinyoma.

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.