Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda
Inkuru ku Rwanda

Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 13 min gusoma
Abashinwa bagiye kwigisha Abanyarwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

Abashinwa bagiye gufatanya n’itsinda ry’abanyeshuri biga civil engineering muri kaminuza y’u Rwanda UR ndetse n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP mu kubaka umuhanda prince house-giporoso-masaka harimo n’igice kingana na 1km cyo mu Kirere.

Itsinda ry’abanyeshuri biga civil engineering muri kaminuza y’u Rwanda ndetse n'abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP batangiye umushinga n’itsinda ry'Abashinwa bo muri sosiyete ya Hunan Road and bridge construction Ltd, bazubaka umuhanda uva Gporoso ujya masaka, ndetse iritsinda rya sosiyete y’Abashinwa rikaba rivuga ko rizasoza uyu muhanda risigiye ubumenyi buhagije abanyeshuri mu kubaka imihanda yo mukirere.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko ubumenyi igihugu cye gifite mu bijyanye n’ubwubatsi ubu bafite gahunda yo kubusangiza abandi aho kwihererana ubwo buhanga, akaba ari 

yompamvu hatangijwe uyu mushinga, nyuma y’uko abashinwa bavugwaho kugira ubumenyi bwihariyeho byumwihariko mu myubakire y’ibiraro byo mu kirere nka bino bagiye gutangira kubaka mu mujyi wa Kigali.

Muri uyumushinga wo kubaka umuhanda usaga 10km, hari igice kimwe kizaba gituruka kuri prince house kikagera ku cyamitsingi, kikaba aricyo gice kizagaragaramo ubuhanga mu kubaka ikiraro cyo mu kirere kireshya na 1.3km. uyu mushinga kandi ujyanye n’icyiciro cyo kwagura umuhanda Giporoso-Masaka.

Imwe mu ngingo nyamukuru ni ubufatanye hagati y’iyi sosiyete ndetse na kaminuza y’u Rwanda hamwe n’ ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP mukuzamura ubumenyi buhanitse bw’abanyeshuri mubijyanye n’ubwubatsi. Zimwe mu nyungu abanyeshuri biteze muri uyumushinga ni nko kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu myubakire igezweho y’imihanda dore ko ubwubatsi nk’ubu bw’imihanda yo mukirere busaba ikoranabuhanga ryo kurwego rwo hejuru.

Imirimo nyirizina yo kubaka uyu muhanda prince house-Giporoso-Masaka yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2026, Ni nyuma y’uko mu kwakira 2025 hari haratangiye ibikorwa byo gusenya inyubako  zishyuriwe ingurane mugace ka Giporoso n’ i Remera kugira ngo umushinga utangire wo kubaka.

Biteganyijwe ko uyumushinga w’uhanda w’ibirometero 10 hamwe n’ikiraro cyo mu kirere  uzuzura muri Nyakanga 2028 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali samuel Dusengiyumva kuwa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 mu Nama y’inteko rusange yahurije hamwe inzego zibanze mu Mujyi wa Kigali yabereye mu Intare conference Arena. 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize