Abagore gusa : Umugabo ufite ibi bimenyetso ntuzigere umwerera ko mubana
Inkuru z'urukundo

Abagore gusa : Umugabo ufite ibi bimenyetso ntuzigere umwerera ko mubana

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 167 min gusoma
Abagore gusa : Umugabo ufite ibi bimenyetso ntuzigere umwerera ko mubana
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu buzima bigusaba guhitamo neza uwo muzabana ubuzima bwawe bwose kandi ukabikora witonze. Muri iyi nkuru tugiye kuburira abagore ndetse n'abakobwa mbere yo guhitamo.

Mu gihe wasanga uwo mwashakanye hari ibyo afite , urasabwa gushaka uko umuhindura.

1. Umugabo uhora abeshya: ‎Niba abeshya ku tuntu duto, azanabeshya ku bintu bikomeye. Icyizere ni yo nkingi y’urugo rwiza. Azatuma uhora umeze nk’umukozi wa RIB, nta mahoro uzagira.

‎
‎2. Umugabo udashobora kwemera amakosa ye: ‎Nta na rimwe yemera ko yakoze ikosa. Amakosa yose ayashinja uwahoze ari umukunzi we, umuryango we, ubuzima yabayemo akiri muto, amahirwe mabi yagize ndetse nawe ubwawe.
Azakwangiza muburyo  bw’amarangamutima bikomeye.
‎
‎3. Umugabo ugusuzugura iyo arakaye: ‎Kutumvikana bibaho, ariko agasuzuguro ntikagombye kuba ibintu bisanzwe.Niba ahora agutuka, agukoza isoni cyangwa agutera ubwoba igihe cyose arakaye, ubukwe buzabikuba inshuro nyinshi.
‎
‎4. Umugabo utazi guharanira iterambere rya famille: ‎Si ukuba ari umukire.
‎Ahubwo Ni ukuba umuntu ufite inshingano. Umugabo usesagura amafaranga kandi ukabona ntacyo aba yitayeho mumikoreshereze y'amafaranga. Uwo ashobora kuzana ibibazo byinshi mu rugo rwanyu.
‎
‎5. Umugabo uguca inyuma kandi ukabona ntanabyicuza: Amakosa arakorwa, ariko guhemuka kenshi nta kwicuza ni ikimenyetso gikomeye cyo kwitondera. Niba akubabaza akabifata nk’ibisanzwe, ubukwe ntibuzamuhindura mu buryo bw’igitangaza.
‎
‎6. Umugabo utagira kwifata: Kuba yakwi Controla haba uburakari, inzoga, abagore, urusimbi cyangwa gufata imyanzuro y’akanya gato.Niba atabasha kwifata ngo ibyo byose ntibimukoreshe, umunsi umwe ushobora kuzababazwa n’amahitamo yanze kwitaho.
‎
‎7. Umugabo usuzugura amarangamutima yawe: ‎Iyo umubwiye ikikubabaje, akubwira ko uri gukabya, ko uri kubyegereza Umutima cyane cyangwa ukomeza ibintu. Kubana n’umuntu uhora ahinyuza ibyo wiyumvamo bituma urugo rwanyu ruhinduka icumbi ry'irungu.
‎
‎8. Umugabo udashaka gukura mu mitekerereze: ‎Nta muntu utagira amakosa, ariko gukura mu bwenge ni ingenzi.Niba atumva inama, atigira ku makosa kandi yumva azi byose, kubana nawe bishobora kukunaniza mu mutima no mu bitekerezo.
‎
‎9. Umugabo ushaka kugutandukanya n’abantu bakwitaho: Witondere umugabo ushaka kugutegeka aho kugufata nk’umufatanyabikorwa. Niba ahora ashaka kugutandukanya n’umuryango, inshuti cyangwa abantu bagushyigikira, ibyo si urukundo.
‎
‎10. Umugabo uguhoza murujijo aho kuguha amahoro: ‎Atuma uhora uhangayitse, urira, utekereza cyane, usabiriza ibisobanuro cyangwa wibaza aho muhagaze mu mubano wanyu. Urukundo ntirwakagombye kumera nk’intambara yo kubaho buri munsi.
‎
‎Ubukwe ubwabwo buragoye bihagije. ‎Ntukirengagize ibimenyetso bibi wizeye ko urukundo ruzakosora byose. ‎Hari igihe kuba Single biruta gushakana n’umuntu utari ugukwiriye.

finicky-about-his-phone.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize