Byaherukaga mu myaka 163 ishize ! Guhurirana kudasanzwe kw'iminsi mikuru itatu rikomeye ku isi
Izindi nkuru

Byaherukaga mu myaka 163 ishize ! Guhurirana kudasanzwe kw'iminsi mikuru itatu rikomeye ku isi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 214 min gusoma
Byaherukaga mu myaka 163 ishize ! Guhurirana kudasanzwe kw'iminsi mikuru itatu rikomeye ku isi
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu mwaka wa 2026 habayeho guhurirana kudasanzwe mu mateka y’Isi, aho iminsi mikuru itatu ikomeye ku rwego mMpuzamahanga yatangiriye mu masaha atarenga 24. Iyi minsi ni Ramadan ku Bayisilamu, Lent ku Bakirisitu, ndetse na Lunar New Year wizihizwa cyane mu Bihugu byinshi byo muri Aziya y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo y’Uburasirazuba. Abashakashatsi mu by’imibare n’ikirere bagaragaza ko iri hurirana riheruka kubaho mu 1863 kandi ridateganyijwe kongera kubaho mbere ya 2189, bigaragaza ubudasa bwaryo mu mateka y’ikirere n’umuco w’isi.

Ramadan yatangiye ku mugoroba wo ku ya 17 Gashyantare 2026, aho Abayisilamu batangiye igisibo ku wa 18 Gashyantare kuva mu gitondo. Kuri uwo munsi kandi, Abakirisitu bizihije Ash Wednesday, itangira igihe cya Lent cy’iminsi 40 yo kwiyiriza no kwitegura Pasika. Mu masaha make mbere y'aho, abaturage babarirwa muri za miliyoni muri Aziya bari bamaze kwinjira muri Lunar New Year, umwaka w’Ifarashi mu muco wa zodiac.

Impamvu iryo hurirana rifatwa nk’iridasanzwe ni uko buri munsi mukuru ukurikiza kalendari itandukanye. Ramadan igenwa na kalendari ya Hijri ishingiye ku kwezi, igira iminsi 354 cyangwa 355, bigatuma isubira inyuma ho iminsi 10 kugeza kuri 11 buri mwaka ugereranyije na kalendari ya Gregorian. Lent yo ibarwa hashingiwe kuri Pasika, igenwa na kalendari y’izuba kandi igahuzwa n’igihe cy’impeshyi.

Lunar New Year yo ikurikiza kalendari ya lunisolar, ihuza ukwezi n’izuba, igahora ihindagurika hagati ya Mutarama wa nyuma na Gashyantare yo hagati. Guhuza ibi bihe bitatu mu gihe gito cyane bisaba guhurirana nanone hagati y’ukwezi n’izuba, ikintu kibaho gake cyane mu mateka y'Isi kuko kigoye. Mu mateka, guhirirana nkuko biheruka kuvugwa mu 1863, mu gihe Intambara y’Abanyamerika yari igeze hagati, ku butegetsi bwa Perezida Abraham Lincoln.

Nubwo amataliki atahuriranye neza nk’uko byagenze muri uyu mwaka wa 2026, hari ubusabane bwabaye hagati y’iyi minsi mikuru. Kuva icyo gihe, nta wundi mwaka wongeye kugaragaramo ihuriro rimeze rityo. Nubwo ayo madini n’imico bifite inyigisho n’amahame atandukanye, iyi minsi mikuru ihuriye ku nsanganyamatsiko zikomeye zirimo kwiyuburura mu mutima, kwitekerezaho, kwicuza, ubumwe n’urukundo ku bandi.

Ramadan ni ukwezi ko kwigomwa no kwegera Imana binyuze mu gisibo, amasengesho n’ibikorwa by’urukundo. Lent na yo ni igihe cy’amasengesho no kwiyiriza byibutsa Abakirisitu iminsi 40 Yesu yamaze mu butayu. Lunar New Year yo, nubwo ari umuco kuruta uko ari iy’idini, ishimangira ubumwe bw’umuryango, gushimira ibyagezweho no gutangira bundi bushya.

Iri hurirana ryo muri 2026 rifatwa nk’umwanya wihariye uhuza imico n’imyemerere ya za miliyari z’abantu ku Isi. Mu gihe isi ikunze kurangwa n’amacakubiri, kuba ibi bihe byatangiye mu masaha make hagati yabyo byatanze ubutumwa bw’uko nubwo kalendari n’imigenzereze bitandukanye, hari igihe inzira zitandukanye zishobora guhura zigatanga ishusho y’ubumwe bw’ikiremwamuntu. Ni igice cy’amateka kizahora cyibukwa, kandi gishobora kutazongera kubaho mu buzima bw’abenshi bariho uyu munsi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize