Umusobanuzi wa Filime , akaba umushoramari muri Muzika, Junior Giti , yashyize hanze amafoto yifotoranyije n’umuhungu we , aba ariyo akoresha amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Mu butumwa yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Mumfashe tumwifurize ISABUKURU NZIZA, Umuhungu wa Giti. BANINA YANTARE DIOR….”.
Nyuma y’ubu butumwa , abantu benshi bagaragaje ko bifatanyije nawe.Uwitwa Young C Designer yagize ati:” Uwo Muhungu Nta IG agira se @junior_giti Anyway happy birthday to him 🎂🎁”. Uwiyise ngo Igihozo240 yagize ati:” Happy born dai to him”.
Mukeshimana ati:” Isabukuru nziza imvura yimigusha ikunyajyire Imana ikurinde ijisho ryababi mami na dad babi kurikirane nihajyire ucyubura”.
Personally703 yagize ati:” Happy Born dai to him Nyagasani amuhaze uburame kd Akurire mubuntu bwayo kd ibyiza byose Rurema atanga nawe abibone ndamukunda”.
Ubusanzwe Giti ,amaze igihe asobanura Filime, ndetse afasha umuhanzi Chris Eazy umaze kubaka ibigwi binyuze mu ndirimbo nziza amaze iminsi akora.