Zuchu uherutse gukatira Diamond Platinumz ni muntu ki ? Menya amateka ye y’ingenzi

01/10/2023 07:23

Ubusanzwe yitwa “Zuhura Othaman Soud” akaba yaravukiye Zanzibar. yamamaye nka “Zuchu” nk’izina akoresha ku rubyiniro ndetse akaba arinako yamamaye yitwa.

 

Uyu mukobwa ukiri muto yavukiye mu muryango w’ibyamamare gusa ndetse arinabyo byamuteye kwamamara nawe akaba ari umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri Afurika.Mama ubyara uyu mukobwa yitwa “Khadija Kopa” ni umwe mu bagore bibyamamare bakora imiziki myiza.

 

Uyu mugore nyina wa Zuchu kandi iki kubwira kuntu yamamaye cyane yagiye akorana n’abahanzi batandukanye kandi bafite izina rikomeye muri Afurika cyane ko yakoranye indirimbo na rurangirwa Diamond Platinumz.

 

Papa ubyara uyu mukobwa Zuchu yahoze ari umwanditsi mwiza w’indirimbo dore ko mu bihe umugore we Khadija Kopa yari mu bihe bye akunzwe cyane, uyu mugabo niwe wamwandikiraga indirimbo ze zose yasohoraga ariko ubu kubera uyu mugore atagikora imiziki cyane umugabo we yabivuyemo ibyo kwandika indirimbo ubu asigaye Ari umu officiye mu gi police.

 

 

Uyu mukobwa Zuchu ajya kwinjira muri muzika, yamanje gukorana indirimbo na nyina umubyara Khadija Kopa indirimbo bakoze yitwa “Mauzauza” yariri ku ndirimbo yasohoreye rimwe bimwe byitwa “EP” cyangwa Extended Playlist mu rurimi rw’amahanga. Iyi EP uyu mukobwa Zuchu yayise “I am Zuchu”.Nkuko nabivuze haruguru kandi, kubera umubano nyina wa Zuchu yari afitanye na Diamond Platinumz byatumye uyu mukobwa ahura na Diamond Platinumz ubwo bari bari gushaka umuhanzi mushya wajya muri label ya Diamond Platinumz yitwa Wasafi.

 

Indirimbo zikora ku mitima uyu mukobwa Zuchu yaririmbye zamuhesheje amahirwe yo kwinjira muri Wasafi nk’umuhanzi mushya, yinjiyemo muri 2016.Uyu mukobwa akigera muri Wasafi byabaye ibicika cyane ko yari ageze mu muryango mugari kandi urimo abahanzi babahanga cyane nka Rayvanny, Mbosso yewe na Diamond Platinumz.

 

Kubera gukora cyane uyu mukobwa byaje kumugira umukobwa wa mbere muri Afurika wujuje aba subscribers 100,000 kurubuga rwa YouTube mu gihe gito cyane ko yabujuje mu cyumweru kimwe gusa. Sibyo gusa kandi binyuze muri label ya Wasafi uyu mukobwa nubundi yabaye umuhanzikazi wujuje aba subscribers kuri YouTube 1million mu mezi 11 gusa.

 

Uyu mukobwa yakomeje gukora ibitangaza dore ko yagiye akora Indirimbo zakunzwe cyane wavuga nka “Sukari”, “Honey” nizindi nyinshi. Uyu mukobwa kandi muri 2022 yabaye umuhanzikazi wa mbere ufite aba subscribers benshi kurubuga rwa YouTube. Nyuma y’amezi macye aciye Ako gahigo yongeraho kuba umuhanzikazi wujuje abantu bumvishe indirimbo ze kurubuga rwa Boom play bangana na Million 100.

 

 

Sibyo gusa kuko muri 2023 yujuje abantu million 500 bamaze kumva no kureba indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube. Bikamugira umuhanzikazi wa 5 muri Afurika wabikoze ndetse akaba uwambere muri Afurika y’Iburasira.Kuva muri 2022 uyu muhanzikazi yavuzwe mu rukundo na Boss we Diamond Platinumz ariko bose icyo gihe bahoraga babihakana, gusa uko byakomeje gukura, uko bashwanaga byagendaga biba ibimenyetso bifatika bigaragaraza ko bakundana.

 

Muri 2023 ubwo Diamond Platinumz yarari mu kiganiro yagiranye na Fantana, bagasomana uyu muhanzikazi Zuchu yararakaye cyane amena ibintu. Ubwo yabazwaga impamvu yavuze ko ari boss we wabimuteye ariko ahakana ibyo gukundana.Mu minsi ishize nibwo Boss we Diamond Platinumz yamubwiye ko amukunda nubwo Zuchu nacyo yabivuzeho.

 

Ntibyatinze ku isabukuru ya nyina wa Diamond Platinumz Mama Dangote, uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platinumz “Tanasha Dona” yahaye uyu mubyeyi impano zihenze. Ibi byarakaje uyu muhanzikazi ndetse avuga ko atakiri mu rukundo na Diamond Platinumz nubwo bahoze cyera bavuga ko badakundana.

 

Kuri ubu uyu mukobwa arimo kugirwa inama yo kuva muri Wasafi, kubera ibintu bikomeje kuvugwa kuri Diamond Platinumz.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Yakurikiye APR FC ! Rayon Sport yananiwe kwikura imbere ya Al Hilal Benghanzi mu matsinda ya CAF CC

Next Story

Abinyujije mu mafoto meza Junior Giti yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop