Umugore yahamwe n’icyaha nyuma yo kwica abana be babiri abahoye kumubuza kugurisha ibintu byo munzu bya Se.
Uyu mugore wo mu gihugu cya Nigeria, akomeje kubabaza benshi nyuma yo kwirega ubwe , avuga ko yiyiciye abana 2 abahoye ubusa.Nyuma yo kwica aba babana yahaswe ibibazo kugeza ubwe yemeye ko ariwe wabishe kubera ngo kumubuza kugurisha umutungo wa se.
Mu mashusho yakomeje gucicikana kumbuga nkoranyambaga , uyu mugore yari arimo kubazwa n’abayobozi bakuru b’Umudugudu batuyemo ngo asobanure impamvu yishe aba bana, nyuma y’aho umuhungu we witwa Emmanuel Chidera w’imyaka 22 yari amaze gupfa.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, bagaragaje ko uyu musore w’imyaka 22 yari yavugiye munama ko nyina agomba kuzabazwa ibishobora kuzamubaho.Amakuru kandi avuga ko uyu mugore yari yarashatse undi mugabo ,mu ibanga akaba ariwe umusaba ko yagurisha iby’uwo babanaga abana bakabyanga bakahasiga ubuzima.
Nyuma yo kubakubita ikintu mu ijosi, amakur avuga ko yahise yiruka abantu bakagenda bamukurikiye arinako bamushinja ubwicanyi.