Umugabo witwa Lukman Teriba wo muri Nigeria nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandikira mu gihugu cya Kenya ngo yatangaje ko yatsindiye Miliyoni 5 nyuma aza kubwirwa ko bayabikuje hagasigara ibihumbi 370 Ksh byo nyine.
Lukman yemeje ko yateze ku mikino igera kuri 37 yose icya rimwe agakoresha amafaranga 120, icyakora kuri ako gapapuro bakamubwira ko amakipe yose nabigenza uko yari yateze azatsindira Miliyoni 2 zose.Uyu mugabo ngo yagize icyizere ku bw’amahirwe uko yari yabiteganyije niko byagenze ariko agiye kubikuza bamubwira ko amafaranga bayatwaye [Yabikujwe n’undi].
Aganira n’ikinyamakuru PUNCH, yatangaje ko afite agahinda kenshi cyakora ko arajya gushaka ubuyobozi bwa Kompanyi yakoreyemo Betting, bakamufasha gukemura ikibazo kuko atabasha kubyihanganira.At:”Njye nari ntegereje ko indi mikino irangira ku munsi wo ku cyumweru, ubwo najyaga gushaka amafaranga yanjye rero, nasanze bayatwaye ndigararambya”.
Abajije impamvu ngo batamwishyura amafaranga ye yose ngo yabwiwe ko akwiriye kujya gushaka uwabikuje amafaranga yatsindiye.Nk’uko bagaragajwe n’abatanze ibitekerezo ngo Lukman ni uwo muri Nigeria.