Advertising

Junior Giti yateye urwenya avuga ko yujuje imyaka 2 y’amavuko

24/04/2024 09:41

Umusobanuzi wa Filime Junior Giti, yagaragaje ko yujuje imyaka 2 y’amavuko, mu rwenya rwinshi asaba abakunzi be ku mwereka urukundo bamuha imitima myinshi.Uyu mugabo yagize isabukuru nziza y’amavuko nk’uko yabyifurijwe n’umugore we Angel Umuhoza.

Ubusanzwe Junior Giti ni umugabo ufite abana n’umugore ndetse akunda cyane nk’uko akunda kubigaragariza ku mbuga nkoranyambaga ze.Uyu mugabo yagiye agaragaza ubuhanga bukomeye mu mwuga yihebeye wo gusobanura.Junior Giti kandi yagiye akora iyo bwabaga kugira ngo yigarurire imbuga nkoranyambaga agamije kongera umubare w’abamukurikira.

Mu magambo ye yagize ati:”Mu nkunde , mu mpe imitima n’ibitekerezo byinshi binyifuriza isabukuru nziza y’imyaka 2 y’amavuko. Isabukuru nziza y’amavuko Junior Giti”.Aya magambo yayanditse yifashishije amafoto meza agaragaza umubare 2 agaragara ko yafatiwe ahantu heza.

Benshi batunguwe n’uburyo Junior Giti yanditse aya magambo agashyiraho akadomo atagaragaje ko byari urwenya cyangwa ngo abe ari umwana we yarimo avuga. Mu mafoto yagaragaje yari yambaye ‘akantu’ mu ijosi kariho amafoto y’abana be, byagaragaje ko ashobora kuba yari arimo kuvuga umwana we wujuje imyaka ibiri dore ko ifoto ya Mbere yagaragaye yari iy’umwana we mukuru , indi ibanza ikaba iy’umwana we mukuru.

Ku rundi ruhande umugore yahise abisobanura neza, yifuriza umugabo we Junior Giti isabukuru y’amavuko akoresheje amafoto yabo bombi.Angel Umuhoza yagize ati:”Wujuje undi mwaka , mu buzima bwawe.Ukwiriye isabukuru nziza kuko uri umuntu udasanzwe.Ndagukunda cyane Junior Giti”.Giti yahise arenzaho amagambo y’urukundo agira ati:”Malayika wanjye wavuye mu ijuru. Ndagukunda cyane”.

Previous Story

Nigeria: Umugabo yatsindiye Miliyoni 2 muri Betting , bahita baziba

Next Story

Ommy Dimpoz yahaye Marioo impano ya Miliyoni 5 kubwo gushobora gutera inda Paula Kajala

Latest from Imyidagaduro

Go toTop