“Museveni n’inshuti yanjye bwite” ! Eddy Kenzo

04/03/2024 16:48

Umwe mu bagabo bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu karere, Eddy Kenzo yongeye kuvuga byinshi ku mubano we n’Umukuru w’Igihugu cyane ko byagiye bihwihwiswa ko bafitanye umubano wihariye.

 

 

Ubusanzwe biba bigoye kumva aho umuyobozi mukuru w’Igihugu agirana umubano ukomeye n’umuhanzi, ndetse si ibintu bikunda kugaragara cyane nubwo hari aho bigaragara ndetse ukabonako Hari icyo bihindura ku muhanzi ndetse numuziki we muri rusange.

 

 

Ubwo Eddy Kenzo yabazwaga Niba ashobora kugira icyo avuga kuri President Museveni, yavuze ko nta kintu ashobora gushidikanya cyane ko ngo Museveni yagize uruhare runini mu kumubonera umutekano ubwo yari mu gihugu cya Ivory coast mu gihe cya COVID 19.

 

 

Magambo ye yagize ati “Sinshobora kuvuga ibintu bibi kuri president Museveni kuko ni inshuti yanjye bwite, yaduhaye umutekano njye n’abandi bagande mu gihe cya COVID 19 ubwo twari muri Ivory coast, aho yohereje indege iza kudufata itugarura mu gihugu cyacu.” Ibyo uyu mugabo yabivuze kuri television yo mu gihugu cya Uganda.

 

 

Uyu mugabo ubusanzwe afatwa nk’umwe mu banyabirwi ba muzika mu gihugu cya Uganda. Aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie yitwa “Nyora” ndetse ikaba yarakunzwe n’abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga no muri afurika yose muri rusange.

Previous Story

Spice Diana yemeje ko ari mu rukundo nyuma y’igihe atagira umukunzi

Next Story

“Nagerageje kujya muri illuminati kugira ngo nanjye mbe icyamamare”! Omega

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop