Sunday, April 28
Shadow

Nyamasheke: Inyenyeri z’Ijuru zasendereje amashimwe mu mutima y’abakunzi bayo – AMAFOTO + VIDEO

Inyenyeri z’Ijuru ni Group ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Nyamasheke ku Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ry’i Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.Yateguye igitaramo cyo gushima Imana itumira Korali zitandukanye mu rwego rwo kwifatanya n’Abizera bo kuri iri Torero n’Abayabozi baryo.

Ni igitaramo cyabaye tariki 23 Werurwe 2024, gihagurutsa abarenga 200 b’inshuti z’akadasohoka z’iyi Group mu bice bitandukanye by’u Rwanda.Ni igitaramo kandi cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’uko bari babyiteguye nk’uko byemejwe na Perezida wa Inyenyeri z’Ijuru ubwo yari afashe ijambo.

Ni urugendo rwari rurerure ku bari baturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.Muri iki gitaramo hatangiwemo amashimwe ku bantu bose bamwe berekeza ku nyubako y’i Torero ry’i Mahembe riri mu mizi ryubakwa.Umwe mu baganiriye na UMUNSI.COM , bemeje ko urukundo bakunda Inyenyeri z’Ijuru rwatumye baza mu gitaramo cyabo bakiyumvira ubutumwa buri mu ndirimbo zabo.

Ati:” Twaturutse imihanda yose gutya utubona ariko twaje tugambiriye kwifatanya n’Inyenyeri zacu kuko turabakunda cyane.Nibwo bwa mbere nagera aha ariko nejejwe cyane nuko kuba mpageze kuko umuntu ugukunda ariko akaba ataragera iwawe, burya ntabwo aba agukunda”.Perezida wa Inyenyeri z’Ijuru yashimiye buri wese witanze akitabira igitaramo cyabo yemeza ko Group Inyenyeri z’Ijuru itazahwema kwifatanya n’uzaba ayikeneye.

Umukuru w’Itorero rya Mahembe, yashimangiye ko gukura kwa Inyenyeri z’Ijuru byayiri urugamba bityo ko aho bageze ari aho kwishimira bashimira Imana.Kugera ku Itorero ry’i Mahembe aho Inyenyeri z’Ijuru zibarizwa ni urugendo rungana n’amasaha 4 n’gice uvuye mu Mujyi wa Musanze no mu Mujyi wa Rubavu.

Kugera mu Karere ka Nyamasheke ,ku Itorero ry’i Mahembe iwabo w’Inyenyeri z’Ijuru , unyura mu Turere twa Rutsiro na Karongi mu gihe unyuze mu cyerekezo cya Musanze na Rubavu.

Umuvugabutumwa wabwirije ijambo ry’Imana.
Group y’abasore gusa yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo.

Abakirisitu b’i Mahembe bahembuwe n’ijambo ry’Imana

Inshuti z’akadasohoka z’Inyenyeri z’Ijuru