Spice Diana yemeje ko ari mu rukundo nyuma y’igihe atagira umukunzi

04/03/2024 16:29

Umuhanzikazi ukomeye muri Uganda , Spice Diana bwa nyuma yemeye ko yabonye umusore bakundana nyuma y’igihe atagira umukunzi, aho yari yariyemeje kubaho nta mukunzi ariko ubu byahindutse.

 

Usibye kuba ari umuhanzikazi ukomeye ndetse akaba n’umugore utunze agatubutse, yongeyeho ko burya nawe agira Umutima ukunda bityo nawe kujya mu rukundo byamubera nk’abandi bose.

 

Niba mubyibuka neza, uyu muhanzikazi yigeze gukurura abahanzi benshi bashaka kumukunda cyangwa kumutereta, harimo Diamond Platinumz ndetse na harmonize bo mu gihugu cya Tanzania. Bombi bivugwa ko bagerageje gutereta cyangwa kureshya uyu mukobwa.

 

Mu magambo ye yagize ati “mfite umuntu uri kunyitaho, unkunda. Bamaze igihe nkundwa ariko kuri ubu nanjye ndi mu rukundo ndetse urwo rukundo nibyo byishimo mumbonana.” Ibyo yabivuze ubwo yari kuri television yo mu gihugu cya Uganda.

 

Icyakora uyu muhanzikazi yavuzwe mu rukundo n’umugabo ureberera imitungo ye witwa Roger ariko bombi bagiye babihakana Kenshi. Ikindi Kandi uyu muhanzikazi nubwo yemeye ko ari mu rukuta ntiyigeze avuga uwo bari gukundana.

Advertising

Previous Story

M23 yongeye kuraswaho nyuma y’inama yahuje abasirikare bakomeye i Goma

Next Story

“Museveni n’inshuti yanjye bwite” ! Eddy Kenzo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop