Diamond platnumz yavuze uburyo byamugoye kugira ngo agere aho ageze aboneraho gutanga inama ku rubyiruko

18/04/2024 21:42

Umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Tanzaniya Diamond Platinumz yagize icyo avuga mu nzira zikomeye yanyuzemo kugira ngo agere ku rwego ariho ubu ndetse akaba kuri ubu afatwa nkumwe mu bahanzi bagezweho muri afurika.

 

Ni mu butumwa uyu muhanzi yahaye abitabiriye igitaramo aherutse gukora mu gace kitwa Tanga nibwo uyu Mugabo yavuze byinshi ku rugendo rwe rwa muzika ndetse afata umwanya agira inama abo Bose bakiri kurwana no kureba ko batera imbere.

 

Ubwo uyu Mugabo yari ku rubyiniro nibwo yavuze ku rugendo rwe rukomeye yanyuzemo, uyu mugabo yavuze ko abantu benshi baziko yatangiye gukora umuziki muri 2009 ariko ngo burya uyu Mugabo kuva mu 1999 yari umuhanzi nubwo ntawari umuzi.

 

Ahamya ko kuba yaramenyekanye nyuma yimyaka 10 akora umuziki abifata nkikintu gikomeye ndetse ko abantu Bose bakiri bato bakwiye kumwigiraho kuko iyo aza gucika intege kuri ubu nta Diamond platinumz wicyamamare tuba tuzi.

 

Kuri ubu uyu Mugabo afite inzu ireberera inyungu z’abahanzi ikomeye cyane hano muri afurika yitwa wasafi. Sibyo gusa kuko uyu Mugabo ni umwe mu batunze agatubuye Kandi byose abicyesha kudacika intege mu byo yakoraga.

Uyu Mugabo yavuze ko yagiye yiba imwe mu mikufi ya nyina umubyara kugirango abone uko akora umuziki ngo nawe yigaragaze. Yaboneyeho umwanya maze agira inama urubyiruko kudacika intege kuko na nyuma yimyaka 10 icyo wifuza kugeraho wakigeraho kandi bikagenda neza.

Advertising

Previous Story

Dore ibyiza ndetse n’ibibi byo gukoresha imiti ihindura umusatsi umukara cyane

Next Story

Tandukana no kuzana ibiheri mu maso, Dore ibyo ukwiye kwirinda

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop