Beauty, skincare and face of woman with cream for luxury healthcare, wellness routine or facial acn.

Tandukana no kuzana ibiheri mu maso, Dore ibyo ukwiye kwirinda

18/04/2024 21:51

Hari ubwo abantu bazana ibiheri mu maso rimwe narimwe bakibeshya ko hari icyabarumye cyangwa ko ari ugukura cyane cyane ku bakiri bato.

 

Burya hari ubwo usanga ibyo biheri byatewe na zimwe mu mpamvu zabaturutseho! Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe ibintu ukwiye kwirinda kugira ngo uce ukubiri no kuzana ibiheri mu maso.

 

DORE BIMWE MUBITUMA UZANA IBIHERI MU MASO UKWIYE KWIRINDA;

 

1.Kwikorakora mu maso inshuro nyinshi.

 

Kimwe mu bintu bishobora gituma uzana ibiheri mu maso no guhira wikorakora mu maso birimo kuko kenshi tuba dufite umwanda mu biganza byacu bityo iyo dukora mu maso Cyane tuba twiteza ibibazo harimo no kuzana ibiheri.

 

2.Gukoza telephone ku isura mu gihe uri guhamagara.

 

Akensho usanga abantu benshi iyo turi guhamagara dushyira telephone ku isura yacu rero tuba twongera amahirwe ko dushobora kurwara ibiheri mu maso kuko telephone nayo iba ifiteho imyanda iba taturutse mu biganza byacu ndetse naho twayiteretse.

 

3.Kwicara ku izuba igihe kinini.

 

Inzobere zivuga ko kandi izuba ryinshi ku ruhu rwumuntu bishibora kumuviramo kuzana ibiheri mu maso bityo ni ngombwa ko wirinda kujya ku izuba igihe kinini Cyane.

 

4.Kwambara imyenda itameshe

 

Ikindi kubera umwanda uba mu myenda itameshe bishobora kugira uruhare runini mu kuzana ibiheri bityo ukwiye kujya ureba ndetse ukamenya niba imyenda wambaye imeshe ndetse ifite isuku ihagije.

 

5.Uburyamo butameshe

 

Uburyamo nabwo bushobora gutuma uzana ibiheri mu maso mu gihe waryamye mu buriri ariko ugasanga ibiringiti cyangwa amashuka uryamyemo arasa nabi aho ashobora kuba arimo icyuya bityo ibyo nabyo bishibora gutuma wisanga wazanye ibiheri mu maso.

 

6.Stress

 

Inzibere zivuga ko stress nazo zishobora gutuma uzana ibiheri aho usanga hari abantu baba bafite ibibazo bakazana ibiheri mu maso Kimwe nuko hari abandi babyibuha kubera ibibazo bityo rero hari nabandi bazana ibiheri mu maso kubera ibibazo.

7.Gukaraba mu maso inshuro nyinshi nabyo bishibora gutuma wisanga wazanye ibiheri mu maso kubera ko uba wahakarabye inshuro zirenze izikenewe.

Advertising

Previous Story

Diamond platnumz yavuze uburyo byamugoye kugira ngo agere aho ageze aboneraho gutanga inama ku rubyiruko

Next Story

Byinshi wamenya kundwara yitwa Williams Syndrome

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop