Advertising

“Nagerageje kujya muri illuminati kugira ngo nanjye mbe icyamamare”! Omega

03/04/24 16:1 PM

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa usanzwe ari umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda wavuze uburyo yagerageje kujya muri illuminati kugira ngo arebe ko nawe yazaba icyamamare.

 

 

Ubusanzwe ibihuha bivuga ko ibyamamare byose tubona ku isi yaba abahanzi, abayobozi, ababyinnyi, mbese ibyamamare mu ngeri zose mbere yo kwamamara Bijya mu kitwa illuminati aricyo kibafasha kwamamara.

 

 

Icyakora abahanzi cyangwa ibindi byamamare byose byashinjijwe kujya muri illuminati nta n’umwe wigeze ubyemera ngo ahamye ayo makuru nubwo hari abayaca kuruhande aribyo bituma ayo makuru rimwe na rimwe  akomeza kuguma Ari ibihuha cyangwa ahwihwiswa kuko ntawe uraza ngo yemere ko yagiye muri iyo illuminati.

 

 

Ubwo uyu mukobwa yari mu kiganiro kuri television yo mu gihugu cya Uganda nibwo yavuze uburyo yarwaye depression yo kwamamara aho yageze ku rwego rwo gushaka kujya mu bapfumu no muri illuminati bavuga kugira ngo nawe arebe ko yaba icyamamare nk’abandi.

 

 

Mu magambo ye yagize ati “Bageze ku rwego aho mfatwa na depression ndetse hafi kwangiza kariyeri yanjye ya muzika kuko numvaga nshaka amafaranga no kwamamara umwe mu nshuti zanjye yampaye ngo nimero yo muri illuminati ndetse narayihamagaye.”

 

Ubusanzwe uyu mukobwa Omega ni umwe mu bahanzikazi bari gutanga ikizere muri muzika ya Uganda dore ko mu mwaka ushize wa 2023 yakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane mu gihugu cya Uganda.

Previous Story

“Museveni n’inshuti yanjye bwite” ! Eddy Kenzo

Next Story

Yago Pon Dat akomeje kugisha inama abakunzi be

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop