Advertising

Kurya imwe ku munsi byakurinda indwara nyinshi ! Menya impamvu ukwiriye kurya Poma kenshi gashoboka

10/10/2023 14:23

Pome ni zimwe mu mbuto zamamaye cyane kandi zizwiho kugira intunga mubiri cyane haba kubantu basanzwe bazirya cyangwa kubakora imyitozo ngorora mubiri.

 

 

Urubuto rwa pome ruzwiziho kugira uburyohe bwihariye ndetse ruzwiho no kurinda umubiri cyane , rukawuha ubwirinzi butandukanye kundwara zinyuranye dore ko ariho havuye imvugo igira ati:”Pome imwe ku munsi ikurinda kwa muganga”.

 

 

AKAMARO KA POME KUBUZIMA BWA MUNTU.

N’ubwo zikennye kubyongera imbaraga zikize cyane kuri Fibre zifasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye no kurinda kwiyongera kw’amavuta mabi mu mubiri.Fibre kandi zirinda amara kuba yakwangizwa n’ibintu bibi twagereranya n’uburozi bushobora kwinjiramo.

 

Pome zikungahaye kubitunganya umubiri bikuramo uburozi .Iby’ingenzi dukura muri Pome ni Quercetin, epicathetin , na Procyanidin  B2.Uretse ibyo kandi tunasangamo aside izwi nka Tartaric  ariyo iyiha cya cyanga ihorana nk’uko twabigarutseho haraguru.

 

 

 

Urubuto rwa Pome rufasha mu gukura neza no kugira ubuzima bwiza.

 

Muri Pome habamo Vitamini C ihagije na B Carotene .Amafunguro akungahaye kuri iyi Vitamini , afasha umubiri kurwanya indwara no gusohora uburozi muri wo.

 

 

Vitamini zo mu bwako bwa B zinyuranye nka Riboflavin,  (B2), Thiamine (B10, pyridoxine  (B6). Zose hamwe zifatanya mu mirimo inyuranye ikorerwa mu mubiri imbere nko gutunganya ibituma ukura neza.

 

 

Si ibyo gusa kuko zibonekamo imyungu ngugu nka Potasiyumu , fosifore , na Kalisiyumu.Potasiyumu izwiho kuyobora uko umutima utera no kuringaniza umuvuduko w’amaraso, bigatuma potasiyumu irwanya ingaruka mbi za Sodiyumu.

 

IBYO UGOMBA KUZIRIKANA.

 

Mu mihingirwe yazo , hakunze gukoreshwa imiti udusimba  twonona ibihingwa, kubera ingaruka ziterwa n’ubwandure bwa Pome mu gihe isarurwa , mbere yo kuyirya ungomba kubanza kuyigirira isuku  ukayoza  mu mazi meza menshi.

 

 

Pom ihabwa umwana byibura uzi guhekenya, ni ukuvuga byibura uri hejuru y’amezi 10.IMBUTO ZAYO NI UBUROZI NTUKAZIRYE , JYA UZIJUGUNYA KURE

Isoko: Umuti Health

Previous Story

Umuhanzikazi Alyn Sano wahoze muri Korali yakuriye inzira kumurima abahoraha bibaza ku myambarire ye

Next Story

Byinshi wamenya ku mufureri n’umubikira baryohewe n’urukundo bagasezera kumuhamagaro wabo bakajya kwibanira

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop