Advertising

Byinshi wamenya ku mufureri n’umubikira baryohewe n’urukundo bagasezera kumuhamagaro wabo bakajya kwibanira

10/10/2023 14:50

Mumpera z’icyumweru gishize  nibwo hatangiye kumvikana amakuru y’umufureri wasezeye umuhamagaro we wo kwiha Imana , akajyana n’umubikira bakoranaga bakajya kwiberaho mubuzima busanzwe bw’Abalayiki.Aba ni Fureri Muhire Jean  Pierre ndetse na Soeur Dusenge Enathe  biyemeje gutangira ubuzima bw’Abalayiki kuri ubu bakaba baryohewe n’urukundo.

 

Muhire yakoreraga ubutumwa mu muryango w’Aba Fureri  b’Urukundo , ishami ryawo rikorera mu kigo HVP – Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo , Mu Karere ka Nyanza, mu gihe Dusenge Enathe we yari umubikira wakoreraga umurimo w’Imana mu rugo rw’Ababikira  b’Urukundo rwo muri HVP – Gatagara.

 

 

Amakuru avuga ko hari hashize iminsi , Muhire asezeye muri uyu muryango yabarizwagamo , nyuma y’aho nanone hari hamaze iminsi hagaragaye amafoto arikumwe na Dusenge Enathe bari kurebana akana ko mujisho dore ko nawe yari umubikira muri uwo muryango.

 

Umuyobozi w’Uyu muryango HVP – Gatagara  Fureri Kizito Misago  yavuze ko nubwo Muhire yari yaranditse asezera batari biteze ko hahita hakurikira amafoto  yagiye hanze arikumwe na Dusenge Enathe  wakoraga aho ari umubikira.Yagize ati:”Twaratunguwe natwe tukibona ayo mafoto agaragaza gucudika ,ariko mbere ntayo twari twarabonye ariko nyine bakoraga mukigo kimwe, , ubwo twabonye inkuru idusakayeho gutyo kumbuga nkoranyambaga ariko kugeza ubu ntituramenya niba babana”.

Furere Kizito Misago , yavuze ko Muhire yari akiri muto kuko ngo yari amaze umwaka umwe gusa asezeranye muri uwo muryango.Yavuze ko mbere nta mubano wihariye wigeze ugaragara kuri abo bantu babiri ikindi kandi ngo Muhire yuzuzaga inshingano ze neza.Icyakora yavuze ko gusezera kwe ari uburenganzira bwe ntawari kubimwangira.

 

Mukangoga Anathanasie, uyobora urugo rw’ababikira , yabwiy IGIHE ko nta byinshi byo kuvuga kuri iyi nkuru.Kurundi ruhande Muhire uvugwa muri iyi nkuru abajijwe kubimuvugwaho yavuze ko ubanza umuhamagaye yibeshye numero kandi akaba atitwa ayo mazina.

 

 

Aba bombi bakoraga mu ivuriro ry’abafite ubumuga rya HVP – Gatagara , aho Dusenge yari ashinzwe kwakira abagana ivuriro mu gihe Muhire yari ashinzwe ububiko bw’ibikoresho.Abantu babazi bavuga ko iyi ishobora kuba yarabaye impamvu yo koroherwa no kunoza umugabo wabo wo kujya kwibanira.

Previous Story

Kurya imwe ku munsi byakurinda indwara nyinshi ! Menya impamvu ukwiriye kurya Poma kenshi gashoboka

Next Story

Umugore yarahiye kutazangore gusomana nyuma yuko arwaye kanseri y’ururimi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop